Gakenke: Abarimu barinubira ko ibitabo bishya bifashisha mu kwigisha bikomerera abarimu

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza yo mu karere ka Gakenke, bavuga ko ibitabo by’imfashanyigisho bategetswe gukoresha n’Ikigo k’igihugu cy’Uburezi (REB), harimo ingero zikomeye ku buryo bigora umwana kubyumva bikanagora umwarimu kubimwumvisha.

REB imae igihe itanze izi mpfashanyigisho zizwi kw’izina rya L3, kugira ngo zifashishwe n’abana biga mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri abanza. Izo nfashanyigisho zirimo ibitabo by’imibare, icyongereza n’ikinyarwanda.

Ibishyushanyo nabyo ntibishyushanyije neza nk'ikirimo kuvugwa kuburyo abana batahita babyisobanurira.
Ibishyushanyo nabyo ntibishyushanyije neza nk’ikirimo kuvugwa kuburyo abana batahita babyisobanurira.

Niyonziga Leonie yigisha icyongereza mu wa mbere ku rwunge rw’amashuri rwa Nganzo I, avuga ko agendeye ku bitabo babahaye akabigereranya na gahunda bari basanzwe bakoresha asanga bihabanye.

Agira ati “Ubona hari aho bihabanye kuko usanga nk’isomo twaheragaho yenda mugihembwe cya mbere dutangira umwaka tugendeye kuri progaramu,uUbu riri nko mu gihembwe cya gatatu, ugasanga guhuza icyo bita skim of work n’ibitabo turimo turakoresha biri kutogora cyane.”

Na bagenzi be bigisha imibare n’Ikinyarwanda nabo bahuriza kubijyanye n’uko uburyo ibitabo bikozemo bitaborohera kubyigishirizamo, bitewe n’uko batangirana ingero zikomeye bikagora abana kubyumva vuba.

Abarimu ntiboroherwa no gukoresha ibitabo bya L3..
Abarimu ntiboroherwa no gukoresha ibitabo bya L3..

Valens Kuradusenge umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku rwunge rw’amashuri rwa Ngazo I, avuga ko ureste kuba muri bino bitabo bya L3 batangirira kungero zikomeye usanga harimo n’ingero zidashoboka kuburyo nkiyo umwarimu abigezeho abura icyo akora.

Ati “Hariho nk’imyitozo ujya kureba wajya kuyikora ugasanga hajemo ikindi gihekane utari witeguye cyangwa se wajya no kureba ugasanga wa mwitozo ahubwo ntukoreka icyo kintu nigeze kukigwaho mwarimu arimo kwigisha dusanga kidashoboka.”

Impungenge zindi zirimo nuko bino bitabo abana baba bagomba kubyifashisha mugihe barimo gusubira mu masomo yabo iwabo murugo.

Nubwo ariko abarimu bavuga ko bino bitabo bibagora kubyigishirizamo siko mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi babibona kuko bavuga ko bino bitabo byakozwe kugirango byunganire ibyari bisanzwe.

Dr. Musabe Joyce ashinzwe ibijyanye n’integanyanyigisho mu kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) avuga ko ibitabo bya L3 byakozwe bagirango byunganire ibitabo mu mashuri kuko bitari bifite imyitozo ihagije.

Ati “Uku byari byakozwe byagirango byunganire ibitabo mu mashuri byatanzwe kuko bitari bifite imyitozo ihagije na methodology yo kugirango abana bakundiswe gusoma cyane cyane ko harimo inkuru zishyushanyije.”

Ariko ngo kuko bino bitabo byakozwe program itaravugururwa, nabyo mu kwezi kwa Nyakanga bikaba bizavugurwa kugirango bigendane na program nshya, nk’uko nabyo bitangazwa na Dr. Musabe.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo program ya L3 ni nziza cyane kandi igendanye na vision, ahubwo Abarimu barecye gutsimbarara ku myigishirize yakera ishaje, bagerageze kudgendana nigihe tugezemo.

John yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

ubwo bakeneye amahugurwa nyine

belize yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka