Gakenke: Abanyeshuri bagiye ku biro by’akarere ngo bibarize ikibazo cyabo

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’amashanyarazi ku Ishuri Ryisumbuye rya APRODESOC-Nemba mu Karere ka Gakenke, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 25/02/2014 bigaragambije kubera kutiga neza bahanishwa icyumweru bari iwabo maze bajya ku karere kwibariza ikibazo cyabo.

Abanyeshuri banze kwiga babitewe n’uko basabye ubuyobozi bw’ikigo gukemura ikibazo kijyanye no kuba batiga amasomo amwe n’amwe kuva batangira igihembwe cya mbere kandi ntibakore pratique ku isomo ry’amashanyarazi kubera ibikoresho bike kuko hakenewe triphase wakoresha moteri ebyiri bafite zo kwigiraho.

Umuyobozi w’ishuri yari yijeje abanyeshuri ko ikibazo cy’umuriro azagikemura bitarenze kuwa mbere, ngo babonye kuri uyu wa kabiri kidakemutse banze kwiga isomo rya entepreneurship kugira ngo gishakirwe umuti. Ubuyobozi bwahise bubandika inyandiko za weekend (igihano cyo kujya iwabo bakamara icyumweru batiga bakazaza bazanye n’ababyeyi babo).

Abanyeshuri bari ku biro by'umukozi ushinzwe uburezi bategereje ko bakirwa bakamugezaho ikibazo cyabo.
Abanyeshuri bari ku biro by’umukozi ushinzwe uburezi bategereje ko bakirwa bakamugezaho ikibazo cyabo.

N’umutima mwiza, abana bavuye mu kigo berekeza ku karere kuvuga ikibazo cyabo. Babwiye Kigali Today aho bari ku karere bategereje ko bakirwa, ko ikibazo cyo kudakora pratique bakibwiye umuyobozi w’ikigo kuva mu mwaka wa gatanu banagirana amasezerano yo kugikemura nibagera mu wa gatandatu.

Bavuga ko bihanganye bakurikije ubushobozi bw’ishuri ariko bakomeza kubabeshya, basanga byabateza ikibazo gikomeye ubwo bazaba bagiye mu kizamini cya Leta bakaba batsindwa pratique. Ikindi, ishami rya pratique rijyana n’ubumenyi ngiro bakibaza icyo bazajyana hanze igihe bazaba barangije kugira ngo birwaneho mu buzima bashaka akazi.

Umuyobozi w’agateganyo wa APRODESOC, Evaritse Ruhotorambuga yabwiye Kigali Today ko abana banze kujya mu ishuri ngo nta kindi gikorwa uretse kubohereza iwabo kugira ngo bazazane ababyeyi babo baganire ku mpamvu zidatuma batajya mu ishuri.

Umuyobozi w'ishuri, bwana Ruhotombuga Evariste (wambaye ingofero) n'ushinzwe uburezi mu karere baganira n'abanyeshuri.
Umuyobozi w’ishuri, bwana Ruhotombuga Evariste (wambaye ingofero) n’ushinzwe uburezi mu karere baganira n’abanyeshuri.

Yemeye ko yijeje abanyeshuri ko cashpower ya triphase basabye iboneka kuwa mbere kugira ngo batangire pratique babonye itabonetse bakeka ko ababeshya.

Agira ati: “Icyatumye batajya mu ishuri ni ikibazo cy’umuriro ukeneye cash power ya triphase bamaze iminsi basaba, gahunda nari nabahaye yari ejo hashize ntiyatungana kuko muri EWSA bampaye gahunda y’uyu munsi… abana bavuze ko ndikubabeshya kuko ejo batabonye umutekinisiye aza.”

Kuba abo bana basaba ko kutabuzwa uburenganzira bwabo bwo kutiga neza, ubuyobozi bw’ishuri na bwo busanga bafite ishingiro ariko bugaya inzira banyuzemo baburengera kuko bagomba kuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri; nk’uko Ruhotorambuga yakomeje abisobanura.

Icyakora, uyu muyobozi yiyemerera ko abanyeshuri baganiriye n’abarezi bo mu gashami kabo (department) n’umuyobozi w’ikigo nyirizina, nk’uko abanyeshuri babivugaga ariko ikibazo cyabo nticyakemurwa.

Akarere kahuje ubuyobozi bw'ishuri n'abanyeshuri ubuzima bukomeza nk'uko bwari busanzwe.
Akarere kahuje ubuyobozi bw’ishuri n’abanyeshuri ubuzima bukomeza nk’uko bwari busanzwe.

Ku kijyanye n’uko abanyeshuri badakora pratique, Ruhotorambuga ntiyemeranywa na bo kuko iz’ibanze bazikora. Yunzemo agira ati: “ Ama-pratique barayakora, gusa ni uko umuntu atajya hariya ngo yirarire yemeze ko akenewe yose bayakora kuko amikoro asabwa muri electricite ntabwo yayageraho 100% ariko ay’ibanze barayakora…”.

Nyuma y’inama yahuje umuyobozi w’ikigo n’abanyeshuri ku karere, Umukozi ushinzwe Uburezi mu karere yasabye uyobora ishuri kureka abana bagasubira mu ishuri, akihutira gushaka ibyo bikoresho bya pratique kugira ngo bige neza kandi ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere bukazakurikirana ko bikorwa.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, basabwe kwiga nk’uko bisanzwe bakirinda gusaba uburenganzira mu nzira zitanoze, bagira ikibazo kijyanye n’imyigire bagatuma ubahagarariye ku buyobozi bw’ikigo butagikemura akakigeza ku murenge cyangwa akarere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye nuko nta bundi bushobozi mbona ikigo cya aprod cyagafunzwe naw c mwibuka ibyo bakoreye agronomie muri2009-2011,mcb kubwa batrie low ngo ntahand bakura prof.sha mbona hakagombye kororerwa ingurube kko mbona arizo bitaho cyane

Pter pan yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Muravuga imyigire gusa,muzigerere mukigo mo imbere mwirebere ibihabera,njye naharangije 2010 ariko nibyo batwemereraga tugitangira mu mwaka wa kane nanubu ntago birashyirwa mubikorwa,ese umwana azariha amafaranga angana kuriya narangiza atahe ku icumbi riri muri 1KM,Ubuyobozi bw ishuri bubeshya ababyeyi ngo bafite amacumbi kandi arayigitsina gore gusa aya bahungu arogukodesha,imirireyo se da!,isomero,ICT lab.!!! abo banyeshuri bafite ukuri rwose,uwo muyobozi afite ubushake n ubushobozi barumuna bacu nibemere vubaha icyo kibazo aragikemura,ndamwizeye kabisa

Joseph COLLIN yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka