Burera: Abadepite bemereye abiga muri E.S. Kagogo ubuvugizi

Ubwo abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, basuraga ishuri rya E.S.Kagogo riri mu karere ka Burera bemereye abanyeshuri baho kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite.

Muri ibyo bibazo harimo kutagira ivuriro hafi bikaba bingamamira imyigire yabo ndetse no kuba bafite ishami ry’ubumenyi (Science) ariko bakana nta “Laboratoire” bafite.

Icyo kigo cy’itorero ry’Abangilikani ariko gifashwa na Leta kandi ngo gifite ikibazo cyo kuba nta bitabo by’imfashanyigisho bihagije bagira. N’ibyo bafite ntibijyanye n’igihe. Bavuga ko kandi bafite ikibazo cy’inyubako nke nazo zitajyanye n’igihe ndetse no kuba nta cyumba cy’ikoranabuhanga bagira.

Abadepite bagize komisiyo komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga, umuco n'urubyiruko baganiriye n'abanyeshuri bo muri E.S.Kagogo.
Abadepite bagize komisiyo komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko baganiriye n’abanyeshuri bo muri E.S.Kagogo.

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya E.S.Kagogo bagaragarije abadepite ko kuba bajya kwivuriza kure y’ikigo cyabo bigira ingaruka mbi mu myigire yabo. E.S.Kagogo iherereye ahantu h’icyaro mu murenge wa Kagogo, hitaruye amasantere, ku gasozi kitegeye neza ikiyaga cya Burera.

Abanyeshuri bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gitare kiri mu bilometero bine. Iyo umunyeshuri arwaye bitunguranye ngo bashobora kumugezayo yarembye kuko bamujyanayo bamurandase cyangwa se bamuhetse kandi bagenda n’amaguru dore ko ngo ikigo cyabo nta n’imodoka kigira.

Haganirimfura Martin, umunyeshuri uhagarariye abanyeshuri b’abahungu agira ati “Kuba dutuye kure y’ivuriro bigira ingaruka cyane! Niba umuntu yumvise arwaye hari igihe aba ari wa muntu ukwiye gusindagizwa, atakwigezayo! Bazafata umunyeshuri mugenzi we bajyane…hari igihe wagendaga mu gitondo ukaza nyuma ya saa sita wataye amasomo.”

Ngo kuba abiga muri E.S.Kagogo bajya kwivuriza kure y'ikigo bibangamiye imyigire yabo.
Ngo kuba abiga muri E.S.Kagogo bajya kwivuriza kure y’ikigo bibangamiye imyigire yabo.

Nyirabizeyimana Immaculée, uhagarariye abanyeshuri b’abakobwa, avuga ko abanyeshuri b’abakobwa bo bahura n’ibibazo bikomeye kuba batuye kure y’ivuriro.

Ngo hari igihe usanga umwana arembye mu saa sita z’ijoro cyangwa saa saba, bikaba ngombwa ko bahamagara moto cyangwa imodoka ngo imugeze kwa muganga kuko baba batabyutsa abandi banyeshuri. Ibyo nabyo ariko ngo bibateza ibibazo.

Agira ati “Urumva ko niba bahamagaye imodoka, urumva nabyo birayisaba umwanya wo kwitegura kugira ngo igere ahangaha! Ugasanga nyine biri guteza ikibazo. Ariko ibaye ihari mu kigo yagira icyo kibazo igahita imutwara, byaba byiza kurushaho.”

Nsengimana Martin uyobora E.S. Kagogo (iburyo) yari arimo asobanurira abadepite imiterere y'ikigo ayobora.
Nsengimana Martin uyobora E.S. Kagogo (iburyo) yari arimo asobanurira abadepite imiterere y’ikigo ayobora.

Nsengimana Martin, umuyobozi wa E.S. Kagogo, nawe ahamya ko kuba abanyeshuri bo mu kigo ayobora bajya kwivuriza kure bibabangamiye. Ngo babaye bafite ivuriro hafi cyagwa se bakagira akavuri gato mu kigo cyabo byabafasha cyane.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bugiye kureba uburyo muri E.S.Kagogo hashyirwa akavuriro gato (Infirmerie).

Agira ati “Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere n’ikigo turaza kureba ko nibura hano babona ‘infirmerie’ kugira ngo bazajye babona ubuvuzi bwihuse.”

Mu ruzinduko bakoreye kuri icyo kigo tari 21/02/2014, Depite Mukazibera Agnes, uyoboye komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, yabwiye ubuyobozi bwa E.S.Kagogo ko icyatumye babasura ari ukugira ngo barebe ibyo bibazo byose bafite kugira ngo bazabikorere ubuvugizi bityo bikemuke, abiga muri icyo kigo bige nta nkomyi.

Depite Mukazibera Agnes asobanurira ubuyobozi bwa E.S.Kagogo ko babasuye kugira ngo bamenye ibibazo bafite bityo bizakorerwe ubuvugizi.
Depite Mukazibera Agnes asobanurira ubuyobozi bwa E.S.Kagogo ko babasuye kugira ngo bamenye ibibazo bafite bityo bizakorerwe ubuvugizi.

Nubwo ariko abanyeshuri biga muri E.S.Kagogo bahura n’ibyo bibazo ntibibabuza gutsinda neza. Ibyo nabyo byatangaje abo badepite. Ibyo kandi bituma icyo kigo gifatwa nk’icy’itegererezo mu karere ka Burera.

Mu mwaka w’amashuri 2013, abaharangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinze bose. Ndetse n’abaharangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye nabo batsinze bose.

Ngo ni ukuva na kera, abanyeshuri bahiga baratsinda cyane ngo kuburyo hanavuye umunyeshuri wabonye “bourse” ya Leta yo kujya kwiga mu mahanga kubera kugira amanota menshi.

Abadepite bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko basuye E.S.Kagogo muri gahunda bafite yo kuzenguruka igihugu cyose basura ibigo by’ikitegerero mu turere dutangukanye kugira ngo barebe imikorere yabyo ndetse n’ibibazo bifite kugira ngo bizakemurwe.

Mu karere ka Burera kandi abo badepite basuye ikigo cy’amashuri cya E.S.Kirambo giherereye mu murenge wa Cyeru.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

gufunga amazi mukigo kandi ahari umwanda uratwishe uburyamo ntibutunganye,neza mutuvugire

FED yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Iki kigo nanjye nicyo ndangirijeho umwaka ushize,ariko ni ikigo gitsindisha cyane;bivuzeko kibonye ubu bufasha cyarushaho.

Ngendahimana Donath yanditse ku itariki ya: 4-07-2014  →  Musubize

Nanjye narahize ubu nabonye bourse niga mu mahanga abadepite nibakore ubuvugizi nibura bazabahe ingobyi y’abarwayi.

Bwenge Determine yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

abadepite bacu ndabashimira cyane kubera ubwitange bagaragaza mu bikorwa byabo bya buri munsi kuko usanga bagambiriye kudukorera ibyo twabatumye , twizeye ko ubu buvugizi hari icyo buzatanga nk’umuti kuri aba banyeshuri ndetse n’bandi baturage muri rusange

ibamba yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka