Bugesera: Plan Rwanda yashyikirije akarere amarerero 8 y’abana yabubakiye

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwashyikirijwe, kuwa 12/8/2014, amarerero umunani yubatswe n’umuryango Plan International Rwanda, inyubako n’ibikoresho bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 245.

Aya marerero umunani yubatswe mu mirenge itatu y’icyaro ariyo umurenge wa Rweru, Ngeruka na Kamabuye.

Abaturage barashima ko n’iterambere ritagarukira mu mijyi gusa dore ko inyubako z’ayo marerero zigizwe n’ibikoresho birambye, harimo ishuri, igikoni ndetse n’ubwiherero n’ibikinisho by’abana bigezweho, nk’uko bivugwa na Safari Eliezel umwe mu baturage bo mu kagari ka Nkanga mu murenge wa Rweru hamwe mu hubatswe iryo rerero.

Yagize ati “iri rerero rije gukemura ikibazo cy’abana birirwaga bandagaye hano mu mudugudu bakiri bato, kuko ababyeyi babo babasigaga bakajya mu murima ntawubareba, ibyo bigatuma bagira impungenge ku buzima bwabo. Ariko ubu bazajya bajya mu mirimo yabo batekanye kuko bizeye aho basize abana babo”.

Abana babonye ibizajya bibahugisha bigatuma badakomeza kwandagara.
Abana babonye ibizajya bibahugisha bigatuma badakomeza kwandagara.

Ikindi ngo iri rerero rije gukemura ikibazo cy’isuku nke yagaragaraga mu bana kuko bazitabwaho ndetse bizanabafasha gutangira amashuri bafite ubumenyi bw’ibanze bitandukanye na mbere, nk’uko bivugwa na Mukankusi Venantie.

“kuba tubonye iri rerero bizadufasha mu burere bw’abana bacu kuko mbere bajyaga gutangira batabanjye kwiga ikiburamwaka ariko ubu bazajya mu mashuri abanza babanje kubona ubumenyi bw’ibanze”.

Iryo rerero ryo mu kagari ka Nkanga mu murenge wa Rweru ku ikubitiro hahise hiyandikinsha abana bari hagati y’umwaka kugeza ku myaka itandatu.

Bamwe mu bana bashyizwe muri iryo rerero.
Bamwe mu bana bashyizwe muri iryo rerero.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Uwiragiye Pricille niwe washyikirijwe amarerero yubatswe n’umuryango Plan International Rwanda, akaba yawushimiye inkunga utanga mu rwego rw’uburezi.

“aya amarerero yuzuye azongera umubare w’abana biga amashuri y’incuke kuko twari dufite umubare muke ariko bizatuma wiyongera”.

Umuyobozi w'akarere wungirije n'uhagarariye plan international Rwanda bahererekanya ibyakozwe mu nyandiko.
Umuyobozi w’akarere wungirije n’uhagarariye plan international Rwanda bahererekanya ibyakozwe mu nyandiko.

Murisa James ni umuyobozi wa Plan International Rwanda yasabye ababyeyi kuzafata neza ibyo bikorwa babagejejeho, ikindi kandi avuga ko bagomba gufatanyiriza hamwe maze bakazahakora ibikorwa bitandukanye birimo nko kubaka uruzitiro no guteramo ibyatsi.


Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka