Bugesera: Bishimira ko bageze ku mashuri yisumbuye 71 bavuye kuri abiri

Abatuye mu Karere ka Bugesera barishimira ko batakigorwa no kubona amashuri yo kwigamo, ugereranyije na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko muri ako Karere habaga amashuri yisumbuye abiri gusa, ubu bakaba bafite 71.

APEBU ni ryo shuri ryigenga ryonyine ryari mu Bugesera i Nyamata mbere ya Jenoside
APEBU ni ryo shuri ryigenga ryonyine ryari mu Bugesera i Nyamata mbere ya Jenoside

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Bugesera hari muri Perefegitura ya Kigali Ngali, muri Sous Perefegitura ya Kanazi, yari igizwe na Komini eshatu ari zo Kanzenze, Gashora na Ngenda, ariko kakagira umwihariko w’uko abenshi mu bari bahatuye bari barahajugunywe, kugira ngo bazicwe n’isazi ya tsetse, kubera ko habaga amashyamba gusa.

Abashoboye kurokokana n’imiryango yabo, bagiye bishakamo ibisubizo, bagenda biyubaka buhoro buhoro hagenda haturwa gutyo, ariko ibikorwa remezo biganisha ku iterambere bikomeza kuba bike, kuko nk’amashuri, imihanda, amashanyarazi, amazi, amavuriro n’ibindi bikorwa by’ibanze umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi, byari ikibazo.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Bugesera, bavuga ko kuri bo byari inzozi z’uko bashobora kubona ibyiza nk’ibyo bamaze kubona mu myaka 30 ishize, bakuwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu cyo bita icyuraburindi.

Paul Muzezayo ni umwe mu bari batuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko bitari byoroshye kubona aho kwiga muri icyo gihe, atari uko hari ikibazo cy’amashuri macye gusa, ahubwo kuko hari abagombaga kwiga n’abandi batari babyemerewe.

Ati “Nubwo bigaga, babaga babizi ko batazakomeza ngo bajye mu yisumbuye, amashuri yari macye kandi baradutsikamiraga cyane, bakaba nta bushobozi bwo kujya mu tundi Turere, kubera politiki y’icyo gihe. Uyu munsi turi mu byishimo byinshi tugereranyije n’ibihe twagiye tunyuramo, ni ikintu cyo kwishimirwa cyane, kuko dufite n’ibigo byiza muri aka Karere tugereranyije n’utundi Turere, ntabwo twatekerezaga ko ibyo byose byaza iwacu.”

Yves Manzi yagize ati “Ubundi izo zari nk’inzozi kuri twebwe, kandi twazikabirije muri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Ubu tugeze aho buri mwana wese yisanga, yiga aho ashaka, ni ibyishimo kuri twe, twakabije inzozi.”

Uretse ishuri rya Groupe Scolaire Rilima ryari irya Leta, mu Karere ka Bugesera hari n’iryitwa APEBU (Association Des Parent Pour le Education Bugesera), ryashyizweho n’ababyeyi bari mu bwoko bw’Abatutsi, kugira ngo rifashe abana babo kubera ko batashoboraga koherezwa mu bindi bigo igihe barangije abanza, ariko hakaba n’irindi ryigishaga ibijyanye n’imyuga ryitwaga AJEPO (Association des Jeune Professionel).

Ahahoze ishuri rya AJEPO ubu hari Nyamahata High School
Ahahoze ishuri rya AJEPO ubu hari Nyamahata High School

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu burezi, kuko mu myaka 30 ishize hari amashuri abiri gusa yisumbuye.

Ati “Uyu munsi dufite Kaminuza ebyiri, imwe ni iya mbere muri Afurika, ni iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, indi ni ijyanye n’ikoranabuhanga (Worldwide E-learning Campus). Dufite amashuri yisumbuye 71, harimo umunani yigenga na 63 ya Leta, tukagira ay’imyuga 16, amashuri y’ibanze 159, ndetse n’ay’incuke 168.”

Uretse kuba abatuye mu Karere ka Bugesera, bishimira ko ari kamwe mu Turere dusigaye ari igicumbi cy’uburezi, banishimira ko mu myaka 30 ishize, bubakiwe umuhanda wa kaburimbo ubahuza n’Umujyi wa Kigali, bakabona amazi yari ikibazo cy’ingorabahinzi, hakaba harimo no kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, hamwe n’ibindi bikorwa remezo birimo inganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka