Amashuri makuru nderabarezi abiri agiye guhuzwa abe ishuri rimwe ryitwa Rwanda Teachers College

Amashuri makuru nderabarezi abiri, Kavumu College of Education na Rukara College of Education agiye guhurizwa hamwe ahinduke Rwanda Teachers College. Aya mashuri yombi asanzwe ategura abarezi bigisha mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Icyicaro cya Rwanda Teachers College kizaba kiri i Gahini mu karere ka Kayonza, ahahoze ishuri rya Rukara College of Education. Biteganyijwe ko abanyeshuri biga i Kavumu bazahita bajya kwiga i Kayonza ku cyicaro gikuru cy’ishuri, kuri ubu imyiteguro yo kubakira ngo ikaba igeze kure nk’uko umuyobozi mukuru wa Rwanda Teachers College Dr Charles Gahima abivuga.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Teachers College avuga ko biteguye kwakira abanyeshuri bazava i Kvumu.
Umuyobozi mukuru wa Rwanda Teachers College avuga ko biteguye kwakira abanyeshuri bazava i Kvumu.

Avuga ko hari inyubako zamaze kuzura ziyongera ku zari zisanzwe kugira ngo abo banyeshuri bashya bazabone aho bigira hahagije. Mu nyubako zamaze kuzura ngo harimo inyubako irimo ibiro by’abayobozi b’ishuri, inzu y’inama yakira abantu bagera ku bihumbi bibiri, hakaba hari n’inyubako abanyeshuri b’abakobwa bazabamo iri hafi kuzura ikazakira abagera ku 1000.

Rwanda Teachers College ni ikigo kinini cyubatse ku buso bugera kuri hegitari 30, hakaba hacagamo imihanda yajyaga ituma abaturage bakivogera ariko ngo yamaze kwimurirwa hanze y’imbago z’ishuri.

Inyubako irimo ibiro by'abayobozi (Administration block) yamaze kuzura.
Inyubako irimo ibiro by’abayobozi (Administration block) yamaze kuzura.

Umuyobozi mukuru w’iri shuri avuga ko ubu ikiri gukorwa ari ukurizitira ku buryo mu mezi atatu cyangwa ane ari imbere rizaba ryamaze kuzitirwa, kugira ngo abajyaga barivogera batazongera kubona aho bamenera.

Bamwe mu banyeshuri biga muri Rwanda Teachers College bavuga ko guhuza ayo mashuri yombi bizagira akamaro ku banyeshuri kuko bazafashanya mu masomo kandi imfashanyigisho bakoresha ziyongere, ariko ngo bizanagirira akamaro abatuye hafi y’ishuri kuko ibikorwa bibateza imbere bakorerwaga n’ishuri biziyongera bitewe n’uko hazaba habonetse andi maboko mashya nk’uko Mureramanzi Gilbert abivuga.

Laboratwari ngo ni yo itaruzura kuko hari utubazo twari twabanje kuvuka ariko natwo ngo twarakemutse.
Laboratwari ngo ni yo itaruzura kuko hari utubazo twari twabanje kuvuka ariko natwo ngo twarakemutse.

Agira ati “Kwifatanya na Kavumu bizadufasha cyane, buriya na bo bafite ibindi bitekerezo bashobora kuzana tugashyira hamwe hakavamo ikintu gikomeye cyane. Si ishuri gusa bizagirira akamaro kuko n’abaturage bizabagirira akamaro. Niba tugiye gutanga umuganda inzu twubakaga umunsi umwe turi 300, nituba 800 tuzayubaka mu masha gusa”.

Rukara College of Education yahindutse Rwanda Teachers College imaze imyaka igera kuri ibiri n’igice itangiye. Iri shuri ngo rigaragaza umuvuduko udasanzwe mu kwiyubaka kuko iri shuri ritangira nta nyubako zigezweho ryari rifite, ariko ubu riri kuzamurwamo inyubako nyinshi kandi zigezweho.

Inyubako abanyeshuri b'abakobwa bazajya bararamo iri hafi kuzura.
Inyubako abanyeshuri b’abakobwa bazajya bararamo iri hafi kuzura.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka