Amajyepfo: Abana ibihumbi 237 bashyiriweho gahunda yihariye yo kubigisha gusoma

Abana ibihumbi 237 bo mu Ntara y’Amajyepfo bari mu kigero cy’imyaka itatu kugeza ku icyenda, bashyiriweho gahunda yo kubigisha gusoma, nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho mu burezi bw’abana by’umwihariko mu kumenya gusoma.

Ibitabo bishushanyijemo bizafasha abana kumenya gusoma byihuse
Ibitabo bishushanyijemo bizafasha abana kumenya gusoma byihuse

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo butangaza ko iyo gahunda yiswe ‘Uburezi Iwacu’ izita no ku bana bafite ubumuga, bari basanganywe imbogamizi mu rwego rw’imyigire, kuko integanyanyigisho nazo zizakorwa hagendewe ku mateka n’uburyo agace runaka kabayeho, kugira ngo ibyiciro byose by’abana n’ababyeyi bibonemo.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hari icyuho mu myigire y’abana mu mashuri abanza, giterwa no kuba bataratojwe gusoma hakiri kare, bigatuma imyigire yabo mu mashuri yisumbuyeho nayo igenda nabi.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu Gihugu hose uturere 12 kuri 30 dufite icyo kibazo, tune twose tukaba turi mu Ntara y’Amajyepfo aho tugaragaza icyuho kinini kurusha utundi, mu kugira abana batazi gusoma, ari natwo tuzitabwaho by’umwihariko muri gahunda y’Uburezi Iwacu’.

Habyarimana avuga ko hazifashishwa inkuru zishushanyije kuko zishimisha abana
Habyarimana avuga ko hazifashishwa inkuru zishushanyije kuko zishimisha abana

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel, avuga ko nta kizagora ababyeyi, kuko imyigire y’abo bana izashingira ku buzima bwabo n’ubusabane bagirira mu muryango.

Avuga ko mu mfashanyigisho zikundisha abana gusoma hazaba harimo n’ibitabo bifite inkuru zishushanyije, n’ibindi bishushanyo bimeze nk’ibikinisho bizajjya bimanikwa ahatu hatandukanye no mu ngo z’iwabo.

Agira ati “Iyo gahunda izadufasha kwigisha umwana ugeze igihe cyo gutangira amashuri abanza, akina kandi aniga ahuza bwa bumenyi yakuye ku ishuri, na bya bitabo birimo ibikinisho bizamufasha kwiyungura ubumenyi vuba”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko uwo mushinga watangijwe mu Ntara y’Amajyepfo uzamara imyaka itanu, aho ibikorwa byawo bizibanda ku guha abana ubumenyi mu gusoma.

Guverineri Kayitesi avuga ko Uburezi iwacu buzakorerwa no mu marerero
Guverineri Kayitesi avuga ko Uburezi iwacu buzakorerwa no mu marerero

Ubumenyi buzajya butangirwa mu nzego zegereye abaturage kugeza no mu ngo, kandi ko hari icyizere cy’uko bizatanga umusaruro, cyane ko uwo mushinga ufite abafatanyabikorwa mu marerero n’izindi nzego zisanganwe gahunda zihuza abana.

Agira ati “Amahuriro y’abo bana azajya akorwa igihe batari ku mashuri, kandi dufite gahunda zisanzwe zita ku harimo n’abakorerabushake, ndetse iyi gahunda izagera no mu marerero yabo ku buryo bazabyungukiramo byinshi”.

Gahuda ya ‘Uburezi Iwacu’ izashyirwamo amafaranga abarirwa muri miliyoni zisaga 17 z’Amadorali ya Amerika, Leta y’u Rwanda ikaba iwufatanyije na (USAID), n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu burezi, aho izita ku bana basaga ibihumbi 800 mu Gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka