Abize imyuga ku nkunga ya RTB na Enabel byabarinze kwishora mu ngeso mbi

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 580 bari bamaze amezi atandatu bahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye barashima inzego zitandukanye zagize uruhare muri iyo gahunda, kuko ubumenyi bungutse buzabafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

Urwo rubyiruko rwakurikiraga ayo masomo mu bigo bitatu ari byo Saint Martin Gisenyi cy’i Rubavu mu Burengerazuba, EST Busogo cy’i Musanze mu Majyaruguru, na Saint Kizito Musha cy’i Rwamagana mu Burasirazuba.

Abo banyeshuri bahuguwe mu myuga irimo ubwubatsi, ubudozi, ububaji, amashanyarazi n’ibijyanye n’amazi.

Mu gihe cy’amezi atandatu babyize, bamaze amezi atatu mu ishuri kuri ibyo bigo bitatu, andi mezi atatu bayamara bimenyereza umwuga hirya no hino mu bigo bitandukanye.

Abize iyo myuga ndetse ubu bamwe bari no mu kazi, bavuga ko ubu bafite icyizere cy’ubuzima bwiza butandukanye n’ubwo bari babayemo mbere aho bari mu ngorane z’ubushomeri zatumaga bashobora no kwishora mu ngeso mbi nk’uburaya, bamwe bikaba byabaviramo gutwara inda zitateguwe.

Barashima Urwego rw’Igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board - RTB), ku nkunga y’Ikigo cy’Ababiligi cy’Iterambere (Enabel) kuko babafashije kwiga amasomo yatuma bashobora kwibeshaho.

Umwe mu bize imyuga witwa Cyurinyana Henriette utuye mu Karere ka Gicumbi akaba ari na ho akorera, mu buhamya bwe, yavuze ko ubu aterwa ishema no kuba yaratinyutse akiga umwuga w’ubwubatsi.

Cyurinyana Henriette wize ubwubatsi
Cyurinyana Henriette wize ubwubatsi

Ati “Namenye amakuru ko i Musha mu Karere ka Rwamagana barimo bandika abantu bashaka kwiga ubwubatsi, nanjye mpita njyayo, ngira amahirwe baramfata, ndiga, ndangije njya kwimenyereza umwuga (stage) kure yo mu rugo mu Karere ka Musanze, aho nakoreye stage bampa akazi. Si ho nakoreye gusa, ahubwo nagiye no mu yindi kampani na ho mbonamo akazi. Nyuma yaho ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango wanjye bwarahindutse. Nabashije kugera kuri byinshi. Ubu mu rugo mfite amatungo magufi, kandi ndanizigamira.”

Uyu mukobwa agira bagenzi be inama yo gutinyuka, ibyo bize ntibabyicarane, ahubwo akabasaba kubikoresha kugira ngo biteze imbere. Yanashimiye umuterankunga Enabel n’izindi nzego zabashyigikiye muri urwo rugendo.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yasabye abahawe ubwo bumenyi kubukoresha kandi bagafashanya
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yasabye abahawe ubwo bumenyi kubukoresha kandi bagafashanya

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, ari na bo bateye inkunga iyi gahunda binyuze mu kigo cya Enabel, mu butumwa yatanze mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza, yavuze ko yishimiye ibyagezweho, yizeza ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibyo bifasha urubyiruko kunguka ubumenyi bwo kurufasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ndashimira abarangije bose neza gahunda z’amahugurwa. Muzakoreshe ubuhanga n’ubumenyi mwabonye, kugira ngo muhindure ubuzima bwanyu n’Isi. Muzakorere hamwe kandi mukomeze guterana inkunga mufashanye kugira ngo ibyo mwamenye bizabageze ku buzima bwiza mu gihe kizaza.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, yashimye inzego zitandukanye bafatanyije muri icyo gikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi

Yashimiye abikorera bemereye urwo rubyiruko kwinjira mu bigo byabo kugira ngo barusheho kumenya uko bashyira mu bikorwa ibyo bize. Yashimiye by’umwihariko Enabel nk’umuterankunga ubafasha mu buryo butandukanye bwo kongerera ubumenyi urubyiruko. Ati “Ibyo barimo gukora ni umusanzu ukomeye mu guteza imbere Igihugu n’ahazaza heza h’urubyiruko.”

Umuyobozi mukuru wa RTB yabwiye urwo rubyiruko ko amahirwe babonye abayifuza bose atari ko bayabona, abasaba kubyaza umusaruro ubwo bumenyi.

Abayobozi b’ibigo byigiyemo abo banyeshuri kimwe n’ibigo byabahaye akazi, na bo bashma iyi gahunda kuko kwiga imyuga kuri urwo rubyiruko kwagabanyije ubushomeri kuko hari kampani zitandukanye bigiramo, zigahita zibaha n’akazi, kandi bakavamo abakozi beza.

Mu byo bigishwa habamo n’amasomo yo kwihangira umurimo ndetse n’amasomo yerekeranye n’ubuzima bwa buri munsi babamo kugira ngo bajye bamenya uko bitwararika.

Bamwe mu bize imyuga n'abayobozi mu nzego zitandukanye zagize uruhare muri iyi gahunda bafashe ifoto y'urwibutso
Bamwe mu bize imyuga n’abayobozi mu nzego zitandukanye zagize uruhare muri iyi gahunda bafashe ifoto y’urwibutso

Amafoto: RTB & Enabel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka