Abiga muri INES-Ruhengeri bamuritse imico y’ibihugu 17 bakomokamo

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, basanga ibihugu bya Afurika n’ibyo ku yindi migabane, bikwiye gushingira ku ihame ntakuka ryo gushyira hamwe, kugira ngo bibashe kubaka iterambere ritajegajega.

Abakomoka mu Rwanda berekana amateka yo hambere ku ngoma ya Cyami
Abakomoka mu Rwanda berekana amateka yo hambere ku ngoma ya Cyami

Ibi babitangarije mu gikorwa cy’imurikamuco, cyabereye ku nshuro ya mbere muri INES-Ruhengeri ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, ryibanze ku kugaragaza umwihariko w’umuco wo mu bihugu 17 abo banyeshuri baturukamo.

Mu kumurika umuco, abo banyeshuri berekanye ibikoresho, imbyino n’indirimbo gakondo, bagaragaza umwihariko wabo mu gutegura amafunguro y’iwabo, imyambarire igaragaza umuco wabo n’ibindi bitandukanye.

Benson Majok Muorwel, umunyeshuri wiga muri INES-Ruhengeri, akaba akomoka muri Sudan y’Epfo, ni umwe mu bishimiye iryo murikamuco.

Agira ati “Mu by’ukuri ryanshimishije cyane, kugaragara imbere ya bagenzi banjye, mbereka byinshi ku muco w’igihugu cyacu cya Sudan y’Epfo. Kimwe n’uko nanjye hari byinshi nabigiyeho birebana n’imico y’iwabo nko muri Tchad, u Rwanda, u Burundi, u Budage n’ahandi, aho twarebye ukuntu bategura amafunguro, imyambarire ibaranga, imibyinire n’ibindi bitandukanye. Byari ibintu niboneye bwa mbere n’amaso yanjye kandi byanshimishije cyane”.

Felicitas Winkels wo mu Budage, na we ni umwe mu bishimiye iki gikorwa, agira ati “Nabonye imico y’ibihugu byinshi mu buryo butandukanye, ndushaho guhura no kuganira na bagenzi banjye baturuka mu bihugu byo hirya no hino, bavuga indimi zitandukanye, ndetse mbona n’amafunguro ateguwe mu buryo bwiza, bugaragaza umuco ndetse anaryoshye bitangaje. Ikindi nakunze by’umwihariko, ni imbyino z’Abanyarwanda aho abakobwa n’abahungu bategaga amaboko, bacinya akadiho kandi bambaye neza mu buryo bwikwije. Byari ibintu bibereye ijisho kandi bitangaje”.

Abo banyeshuri kandi, bagaragaza ko hari isomo rinini bakuye muri iri murikamuco, nk’uko Iradukunda Evelyne abivuga.

Yagize ati “Mu buzima bwacu bwa buri munsi bw’ishuri, twabagaho tuzi ngo kanaka yaje kwiga hano aturutse mu gihugu iki n’iki, ariko mu by’ukuri tutazi neza ngo umuco waho uteye gute. Iki gikorwa rero cyo kwerekana imico y’aho dukomoka, nacyungukiyemo isomo rikomeye ry’uko hari isano muzi duhuriyeho. Urugero nk’ibiribwa duteka, aho usanga ahanini twifashisha ibintu bisa, itandukaniro rikagaragarira mu buryo tubiteguramo. Ibi bikwiye kutwereka ko dukwiriye gukomera ku ihame ry’uko twese turi umwe”.

Abanyeshuri bakomoka mu Budage bishimiye kugaragaza bimwe mu bigize umuco w'iwabo
Abanyeshuri bakomoka mu Budage bishimiye kugaragaza bimwe mu bigize umuco w’iwabo

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana, yasobanuye ko iryo murikamuco ryateguwe hagamijwe gufasha abanyeshuri kurushaho kumenyana, gusabana, buri ruhande rukagira n’ibyo rwigira ku rundi binyuze mu kuba basobanukiwe byimbitse umuco icyo ari cyo n’akamaro kawo.

Yagize ati “Umuntu ateye ku buryo umuco ari wo umubereye ingobyi imufasha kubaho afite ibyo azi, asobanukiwe uko yitwara mu bandi kandi abanye na bo neza. Ubudasa n’ubwiza byagaragariye mu mico itandukanye aba banyeshuri berekanye, nabifata nk’ishingiro ry’uko turamutse duhuje tukubaka umuryango umwe, kandi ushyize imbere imibanire myiza; umuntu atishisha mugenzi we, tugashyira imbere ubutwererane n’ubuhahirane butuma turushaho kuzuzanya, ibyo byose byadufasha kugera ku byiza byinshi twifuza, bityo n’iterambere duharanira tukaryinjiramo mu buryo bwimbitse kuko twese tuba dufite ibyo duhuriyeho”.

Mu byamuritswe n'abanyeshuri b'Abanyarwanda harimo n'ibikoresho gakondo bigaragaza umuco nyarwanda
Mu byamuritswe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda harimo n’ibikoresho gakondo bigaragaza umuco nyarwanda

Yongeraho ko bateganya ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka, kugira ngo bifashe abanyeshuri kurushaho gufungurirana amarembo.

Mu mico yamuritswe, harimo iyo mu bihugu 15 byo ku mugabane wa Afurika, hiyongereyeho iyo mu bihugu bibiri byo ku mugabane w’u Burayi. Kugeza ubu muri INES-Ruhengeri habarirwa abanyeshuri b’abanyamahanga 137.

Abo muri Sudani y'Epfo bishimiye iryo murikamuco ryabafashije kumenya iby'ahandi
Abo muri Sudani y’Epfo bishimiye iryo murikamuco ryabafashije kumenya iby’ahandi
Umuco ujyanye no guteka muri RD Congo
Umuco ujyanye no guteka muri RD Congo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka