Abiga ‘Coding’ batangiye gukorera za miliyoni batararangiza amasomo

Umwarimu mu ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha Code (Coding) kuri za mudasobwa, aratangaza ko abanyeshuri biga iryo koranabuhanga batangiye gukorera za miliyoni z’amafaranga, nyuma y’imyaka itatu gusa iyo porogaramu itangijwe mu Rwanda.

Abiga ‘Coding' batangiye gukorera za miliyoni batararangiza amasomo
Abiga ‘Coding’ batangiye gukorera za miliyoni batararangiza amasomo

Uwo mwarimu avuga ko ubusanzwe abanyeshuri bajya kwiga ibijyanye na za code, bagenda bafite amatsiko yo gukora code barebye muri za filime, ngo babe ibihangange ariko bagera ku masomo bagatangira binjira mu kuri kw’ibintu, kugeza bamenyereye bakiga kandi bagatangira gukorera amafaranga.

Mu kiganiro Ed-tech Monday cya Mastercard Foundation cyatambutse kuri KT Radio kuri wa 25 Gashyantare 2022, kivuga ku ikoranabuhanga rya za code, umwarimu mu ishuri rya Rwanda Coding Academy, Baziramwabo Gabriel, yavuze ko kugeza ubu abana biga code bakomeje kurangwa n’ishyaka kubera inyungu babifitemo.

Agira ati “Baza bashaka kwiga code babonye muri za filime n’ibyo bumvanye abandi, iyo bahageje batangira kumenyera, kwiga umwaka wa mbere bawurangiza bamaze kumenyera. Uwa kabiri biga banakorera amafaranga mu buryo bwo gukorera ahantu aho ari ho hose igihe cyose, (free lancing) bagakora amarushanwa bagatsinda bagahembwa, bagakora ibiraka ku buryo hari n’abakorera miliyoni enye, eshatu cyangwa ebyiri ku kwezi”.

Imfura z’abiga muri Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu, bakaba barimo gukora ibizamini bisoza umwaka wa gatatu, bakaba bategerejwe ku isoko ry’umurimo kuko u Rwanda rwakoreshaga abanyamahanga muri iryo koranabuhanga rya kode.

Coding ni iki? Ikora ite?

Baziranwabo asobanura ko Code biva ku ijambo Codes bivuze uburyo bw’imyumvikanire hagati y’abantu babiri cyangwa umwe, aho mu myaka ya kera bifashishaga utugeri duto tw’ibiti, amabibi yabyo cyangwa ibishishwa byabyo, bakandikaho amagambo bashaka guhererekanyamo ubutumwa.

Uko imyaka yagiye ishira, code yaje kuba imvugo ijimije mu ibanga ku buryo abantu bashobora kuyikoresha bashaka kubwirana amabanga yabo, ntihagire undi uyamenya usibye uri mu itsinda agenewe.

Bahamya ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu burezi
Bahamya ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu burezi

Muri iyi minsi code yaje gushyirwa mu ikoranabuhanga ihuzwa n’ururimi rwa mudasobwa, aho noneho umuntu abwira mudasobwa ururimi baziranyeho rutapfa gusobanukirwa n’ubonetse wese, ari byo bita Coding, ibyo byatumye ubundi mudasobwa isanze ikoresha zeru (0) na rimwe (1) gusa, ishobora kumvikana n’umuntu mu ndimi zose avuga ikamwumvira akayikoresha icyo ashaka.

Uru rurimi rwa code rukaba ruri gukoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho, ry’ibinyabiziga, indege, amaradiyo, amasaha, za kamera n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga kubera kwihuta mu iterambere.

Kwiga Code bihagaze bite mu Rwanda

Umyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr. Niyizamwiyitira Christine, atangaza ko kwiga ibijyanye na code mu mashuri bihera ku bana biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Batangira biga ikoranabiuhanga ryo kumva ururimi rwa za code aho biga ururimi rwitwa Scratch, bakagenda biga indimi zitandukanye za code, uko bagenda bazamuka kugeza mu wa gatatu w’amashri yisumbuye.

Asobanura ko icyo gihe kugira ngo bakomeze bisaba gutsinda neza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) muri siyansi, ukabona amanita ya mbere akujyana muri Rwanda Coding Academy, aho buri cyiciro kiba kirimo abakobwa 30 n’abahungu 30.

Avuga ko hakorwa amarushanwa kuva ku rwego rw’ishuri kugeza ku rwego rw’Igihugu, aho buri karere kagira umwana ugahagararira, bakanarushanwa kugeza ku rwego rw’Igihugu aho bahembwa hakurikijwe uko barushanyijwe.

Dr. Niyizamwiyitira Christine
Dr. Niyizamwiyitira Christine

Dr. Niyizamwiyitira avuga ko abana biga ikoranabuhanga bagenda bagaragaza ubushobozi, nk’aho hari umwana wakoze imfashanyigisho yo kurwanya Covid-19, abikoze muri gishushanyo kigisha kuri mudasobwa (Cartoon).

Avuga ko hari n’uwakoze code ishyirwa muri mudasobwa igakoresha amajwi, ku buryo akora umuziki w’inanga ya Sentetizeri.

Asobanura ko kugeza mu mwaka wa 2024 nibura abiga ikoranabuhanga mu mashuri bazaba bageze ku gipimo kiri hejuru ya 80%, kandi hari icyizere cy’uko izagerwaho bityo hakajya hanavamo abakora za code benshi.

Code ihagaze gute ku isoko ry’umurimo?

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga ‘Nyereka Tech’, Munyeshyaka Shadrach, avuga ko code ari ururimi rwa Mudasobwa rutandukanye n’urw’abantu basanzwe baganiramo, ari nayo mpamvu bisaba kubyiga.

Avuga ko abashaka kurwiyigisha bifashisha imfashanyigisho zabugenewe, cyangwa kubyiga mu ishuri, ubu buryo bukaba ari nabwo butuma abantu bamenya neza ibijyanye no kuganira na mudasobwa cyangwa gukora code.

Avuga ko gukora porogaramu za mudasobwa bigira amafaranga ku buryo uwabyize afite amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo, kuko Isi ya none ikomeje kugendera ku ikoranabuhanga ugereranyije na mbere.

Agira ati “Amafaranga araboneka muri coding, kuko hari ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga bitakoreshaga amakode, ariko Isi y’uyu munsi iradutegeka gukoresha ikoranabuhamnga rya code. urumva ko umuntu wavutse mu 1950, utarakoreshaga ikoranabuhanga atandukanye n’uw’ubu kuko ararikeneye cyane”.

Baziramwabo Gabriel
Baziramwabo Gabriel

Zimwe mu mbogamizi zikunze kugaragara mu kwiga ikoranabuhamnga rya za code mu mashuri, harimo ikibazo cya za mudasobwa nke ku bana benshi zangirika zikabura abazisana, ibyo nabyo bikaba biri mu masomo abiga Coding bahabwa ku buryo hari icyizere ko mu minsi iri imbere, abakora za mudasobwa bazaba ari benshi.

Hari kandi gahunda ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yo kongera za mudasobwa mu mashuri, no kwagura umuyoboro wa Internet kuko amasomo ajyanye na za Code ayikenera kandi yihuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka