Abarezi barasabwa gushyira imirindankuba ku bigo by’amashuri

Abafite aho bahurira n’uburezi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gushyira imirindankuba ku bigo by’amashuri hagamijwe kurinda abanyeshuri ibiza.

Ibi abashinzwe uburezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo muri utwo turere babisabwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier mu nama yabahuje ku wa 02/10/2015.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Rwamukwaya Olivier n'abayobozi b'ibigo by'amashuri
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier n’abayobozi b’ibigo by’amashuri

Rwamukwaya Olivier yavuze ko hashize iminsi hirya nohino mu gihugu inkuba zikubita abantu ndetse no kubigo by’amashuri zigahungabanya umutekano w’abanyeshuri.

Ni muri urwo rwego abahuriye ku nshingano z’uburezi basabwe gushyira imirindankuba ku bigo byose by’amashuri kugira ngo hirindwe izo mpanuka z’inkuba za hato na hato.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier yagize ati”Ubuzima bw’umwana w’Umunyarwanda bufite agaciro cyane niyo mpamvu tugomba kubungabunga ubuzima bwe kugira ngo hatagira ikibuhungabanya nkibiza n’ibindi”.

Abafite aho bahurira n'uburezi bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi mu ngamba zo gukemura ibibazo by'uburezi
Abafite aho bahurira n’uburezi bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi mu ngamba zo gukemura ibibazo by’uburezi

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel yavuze ko kubufatanye n’inzego , harimo ibigo by’amashuri, ababyeyi n’ubuyobozi bw’akarere ngo bagiye gukorera hamwe kugirango ibigo byose bigire imirindankuba.

Yagize ati”Tugiye gushyira imbaraga muri icyo gikorwa ku buryo mu byumweru bi biri ibigo byose by’amashuri bizaba bifite imirindakuba kugirango turinde abana bacu Ibiza “.

Sinayigaye Samuel umwe mu barezi bo mu karere ka Rusizi avuga ko nabo baterwa impungenge n’ubuzima bw’abana ndetse nabo ubwabo kuko mu bihe by’imvura ibiza byaba iby’inkuba n’imiyaga bibibasira aha nawe akaba avuga ko bafashe ingamba zo kwishakamo ibisubizo.

Ngiruwonsanga Jado nawe ni umurezi mu karere ka Nyamasheke avuga ko n’ubwo bitoroshye kugira imirindankuba ngo bazakora uko bashoboye nk’ingamba bihaye kugira ngo izaboneke mbere y’uko imvura iba nyinshi aho anasaba ko ababyeyi bafasha muri icyo kibazo.

Hashize igihe kirenga imyaka ibiri abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwa kugira imirindankuba ku bigo by’amashuri ariko bakagaragaza ikibazo cy’ubushobozi buke gusa hamwe n’ingamba zafashwe icyo kibazo ngo kigiye kubonerwa umuti bidatinze.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka