Abanyeshuri 4 bazahagararira Huye na Nyanza mu marushanwa yo mu Karere k’ibiyaga

Kirenga Chris, ishimwe Ange, Kayitare Jean Michel Toussaint na Ingabire Tricia ni bo banyeshuri bazahagararira abandi bo mu Turere twa Nyanza na Huye mu marushanwa ku rwego rw’Akarere k’ibiyaga bigari ku bijyanye no kuvugira mu ruhame (public speaking).

Aba banyeshuri babonye tike ibajyana mu marushanwa bazahuriramo na bagenzi babo baturuka mu Burundi, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, hagati y’itariki ya 6 n’iya 9 z’ukwezi kwa Werurwe, uyu mwaka.

Icyo gihe kandi bazaba bari kumwe n’abandi bane na bo mu Karere ka Rubavu batsinze bene aya marushanwa yateguwe na Never Again Rwanda.

Ingabire Tricia , hagati, wambaye agapira gatukura yabaye uwa mbere mu cyongereza.
Ingabire Tricia , hagati, wambaye agapira gatukura yabaye uwa mbere mu cyongereza.

Imbwirwaruhame aba banyeshuri bakoze, bakazigaragariza mu kigo cyigisha ubuhinzi n’ubworozi cy’i Huye, ku itariki ya 23/2/2014, zasubizaga ikibazo kigira kiti “ni gute nk’urubyiruko twagendera ku mateka tukubaka amahoro mu karere k’ibiyaga bigari?”

Mu gihe cy’amarushanwa, uwamaraga kuvuga yahabwaga umwanya wo kubazwa na bagenzi be ibijyanye n’ibyo yavuze.

Muri rusange, abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa ni 36 baturuka muri za Club Never Again zo mu bigo 9 byiganjemo ibyo mu Karere ka Huye. 18 bateguye imbwirwaruhame zabo mu rurimi rw’igifaransa, abandi 18 mu Cyongereza: muri buri kigo havuyemo 2 bagombaga kuvuga mu cyongereza n’abandi 2 bagombaga kuvuga mu gifaransa.

Ishimwe Ange yabaye uwa mbere mu kuvuga mu gifaransa.
Ishimwe Ange yabaye uwa mbere mu kuvuga mu gifaransa.

Ishimwe Ange wiga kuri ENP Karubanda ni we wabaye uwa mbere mu kuvuga mu gifaransa, akurikirwa na Kayitare Jean Michel wiga kuri GSP (abandi bita Cefotec). Naho mu cyongereza, Ingabire Tricia ni we wabaye uwa mbere, akurikirwa na Kirenga Chris wiga kuri Ecole Autonome.

Muri rusange, aba banyeshuri bitabiriye amarushanwa bayakundira ko atuma bamenya gutondekanya neza ibitekerezo byabo, bagatinyuka kuvugira mu ruhame, ku buryo ngo “umunsi babaye abayobozi bitazabagora kumenya uko bitwara igihe bagiye kuganira n’abo bayobora.”

Abitabiriye amarushanwa bose ndetse n'abarushije abandi babiherewe ibyemezo.
Abitabiriye amarushanwa bose ndetse n’abarushije abandi babiherewe ibyemezo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka