885 basoje amasomo y’ubutetsi n’ubukerarugendo muri RTI

Ishuri rikuru ry’ubukerarugendo (Rwanda Tourism Institute) ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri 885 basoje amasomo yabo mu butetsi n’ubukerarugendo. Igikorwa cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, kuri uyu wa Gatanu tariki 3/1/2014.

Aba banyeshuri bibukijwe ko ubuzima bagiyemo butandukanye n’ubw’ishuri, basabwa kwitabira isoko ry’umurimo ariko bakanakomeza kwihugura kuko isi ikomeje guhinduka, nk’uko byatangajwe na Minisitiri wa Leta ushinzwe ubumenyi ngiro, Albert Nsengiyumva.

Calixte Kabera, umuyobozi wa RTI (Rwanda Tourism Institute) yatangaje ko aba banyeshuri bakomeza gusohoka bagiye kunganira imitangire inoze ya serivisi, nyuma y’uko mu myaka yashize mu Rwanda iki kibazo cyakomeje kuba ingorabahizi.

Abayobozi bakuru mu burezi nibo bari bitabiriye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri RTI.
Abayobozi bakuru mu burezi nibo bari bitabiriye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri RTI.

Ati "Inyigo iherula ya vuba yerekanye yuko ugutanga serivisi mu Rwanda kwavuye kuri 50% ubu tukaba tugeze hejuru ya 70%. Ibyo ni ibigaragaza ko ku nshuro ya kabiri dusohoye abanyeshuri ko uruhare rwa RTI mu gutanga serivisi rwiyongera.

Ku buryo twizera ko mu minsi iri imbere (...) nitumara gusohora abantu beshi bujuje ibikenewe ku isoko ry’umurimo, turizera ko u Rwanda ruzaba kimwe mu bihugu bitanga serivisi nziza."

Bmwe mu banyeshuri barangije, biganjemo abasanzwe bakora mu mahoteli n’abaresitora bitandukanye byo mu Rwanda, batangaje ko bateganya kwihangira imirimo bitewe n’ubunararibonye n’ubumenyi bakuye muri iri shuri.

Abanyeshuri bisihimira ko basoje amasomo yabo.
Abanyeshuri bisihimira ko basoje amasomo yabo.

Uwitwa Innocent Hagenimana yatangaje ko aho bifuza kugera ari aho bazaba bashobora gushyira mu bikorwa ibyo bize ariko bikorera. Ibyo bikazanabafasha no kwihangira udushya.

Iri shuri risanzwe rikorana n’ikigo gishinzwe guteza imbere kwihangira imirimo no kuyitera inkunga. Abanyeshuri benshi bakaba bizera ko kizabafasha kugira imishinga yabo bakayibyaza umusaruro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyiza cyane kubona abanyabwenge bangana gutya kandi baje kunganira mumitangirwe ya service mugihugu cyacu kuko usanga hari byinshi tukibura.
byumwihariko bitegura kwihangira imirimo.

jean damour yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

iri shuri uwavuga ko ritagize ibyo rihindura mu Rwanda yaba abeshye cyane! kuko service zisigaye zitangwa neza kandi n’ubukerarugendo bwariyongereye ntakindi rero biterwa yuko bafashwa nababigize umwuga reka rero nabo basoje amasomo yabo bazitware neza nibyo mbifuriza kandi karibu ku isoko ry’umurimo.

Hello yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Felicitation ku banyeshuri ba RTI , kandi karibu ku isoko ry’umurimo..gusa bazoroherezwe kukabona nabonye biba bitoroshye!

mapendo yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Felicitation ku banyeshuri ba RTI

mapendo yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Nizere ko ibibazo by’Abatetsi bahuzagurika mu mahoteri gikemutse!! kandi aba bantu rwose bahabwe akazi peee..kuko ni abanyamwugaa!

bunani yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

imyuga ahazaza heza hu rwanda, nukuri maze kubibona ko igihugu cyacu aho kigeze gikeneye abanyamyuga myinshi , nicyo cyerekezo kigihugu cyacu kurusha ibindi byose dutekereza, maze kubona aho udukiriro tumazwe gushyirirwa muri gahunda maze kubona aho bigejeje abana burwanda, aba bagiga ibyutetsi kugirango uzumve ngo yabuze akazi , c est rare

aimable yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka