Yatunguwe no kuba uwa mbere mu gihugu

Patience Irakoze wo mu karere ka Gisagara, wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza icyiciro rusange mu mashuri yisumbuye (tronc commun), aratangaza ko n’ubwo yari yiyizeye ko azatsinda yatunguwe n’uyu mwanya wa mbere.

Uyu munyeshuri Patience Irakoze w’imyaka 17 avuka mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara yigaga ku ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis riherereye ku Karubanda mu karere ka Huye.

Aratangaza ko kwigirira icyizere no kumva ko ashoboye byose biherekejwe no gusenga, ari byo byamufashaga gutsinda mu ishuri, akanahamya ko aribyo byamuhesheje uyu mwanya wo kuba uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza icyiciro rusange mu mashuri y’isumbuye mu mwaka dusoje wa 2014.

Ati “Nkibimenya byaranshimishije cyane ariko biranantungura kuko numvaga narakoze neza nizeye no gutsinda, ariko sinatekerezaga ko nshobora kuba uwa mbere mu gihugu hose, narishimye cyane”.

Irakoze Patience wabaye uwa mbere ku rwego rw'igihugu mu bizamini bisoza icyiciro rusange mu mwaka wa 2014.
Irakoze Patience wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza icyiciro rusange mu mwaka wa 2014.

Irakoze kandi avuga ko amahirwe nk’aya atayapfusha ubusa, bityo akaba afite intego yo kuzakomeza agashyiraho umwete maze akajya aba uwa mbere n’ahandi hose azajya.

Ibi ni na byo kandi umuyobozi wa Petit Séminaire Virgo Fidelis, Padiri Noheli Mungwarareba agarukaho, aho avuga ko iyi nkuru yabaye ishema ku kigo cyabo ariko kandi akanavuga ko bidakwiye guherera aho kuri Irakoze, ngo bakazajya bakomeza kongera ireme ry’ubumenyi kugirango iri shema barihorane.

Mu byishimo bivanze n’ikiniga yaterwaga no kwibuka uburyo agorwa no kubona amafaranga y’ishuri y’abana be, Gisimba Jean Damascene, umubyeyi wa Patience Irakoze, yavuze ko igifasha abana ne kwitwara neza mu masomo ari uko abatoza gukunda ishuri no kugira ishyaka.

Ati “Uyu mwana nageze aho mbura amafaranga amurihira kubera ubushobozi buke, nitabaza Musenyeri wa Diyosezi ya Butare aramfasha ndanamushimira cyane, none ndishimye cyane kuko ni ishema yongeye kuduhesha, ntazatezuke ku nshingano ze ahubwo akomeze ajya mbere”.

Irakoze Patience si ubwa mbere ahiga abandi mu ishuri kuko no mu bizamini bisoza amashuri abanza ubwo yari akiyarimo, niwe wabaye uwa mbere mu karere ka Gisagara kose.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kabisa jyewe patience turigana ariko ni umuhanga cyane yari abikwiye.

frederic yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Congz kuruwo musore uhesheje ababyeyi n’igihugu cyane akarere ka Gisagara ishema. The sky is the limit.

James yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Uyu mwana gutsinda kwe agomba kuba abikesha umubyeyi Bikira Mariya ikigo cye cyisunze ariko nawe yisunga, ndabona yambaye ishapule.Uzabikomeze sha, ntawe umwiringira uzakorwa n’isoni. KOmera sha turakwsishimiye abakuzi n’abatakuzi twese.

zozo yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

none se patience ntabwo ari izina ryabakobwa

kkkkk yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Patience Imana igume imugende imbere,bityo akomeze abone ingufu zo gukora ibyiza!!!!

Robert yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

uyu mwana akomereze aho maze aheshe ishema umuryango we n’igihugu muri rusange

pata yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka