Uwanyereje amafaranga ya G.S. St Joseph Muhato amaze imyaka 2 atarishyura

Ababyeyi barerera mu ishuri rya G.S. St Joseph Muhato bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo umunyamabanga nshungamutungo, Karamira Jacques yananiwe kugaragaza irengero ry’amafaranga arenga miliyoni 1 n’ibihumbi 200 akandika avuga ko azayasubiza ikigo ariko imyaka ikaba ishize ari ibiri atarayagarura.

Ni amwe mu mafaranga yatanzwe n’ababyeyi barerera mu kigo cya G.S. St Joseph Muhato ubwo barimo kucyongerera ubushobozi, umukozi w’ikigo ushinzwe imicungire y’umutungo akaba ariwe wakoresheje amafaranga mu gusana ariko miliyoni imwe n’ibihumbi 218 n’amafaranga 340 akaburirwa irengero.

Inyandiko Karamira yanditse yizeza kuzishyura amafaranga yaburiye ibisobanuro.
Inyandiko Karamira yanditse yizeza kuzishyura amafaranga yaburiye ibisobanuro.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ya Karamira yandikiye ubuyobozi bw’ikigo na Paroisse ya Muhato tariki ya 27/11/2013, aya mafaranga yaburiye ibisobanuro by’uburyo yakoreshejwe yagombaga kuyishyura bitarenze tariki ya 31/01/2014, ariko kugeza ubu aya mafaranga ntabwo yishyuwe.

Ubuyobozi bwa Paroise ya Muhato ifite mu nshingano gucunga ishuri rya G.S. St Joseph Muhato bwasabye inzego zinyuranye gukurikirana iki kibazo cy’umukozi ubusanzwe ugomba gucungwa n’akarere, ariko ntihagira igikorwa hagendewe ku nyandiko zatanzwe Kigali Today ifitiye gihamya.

Inyandiko ubuyobozi bwa Paroisse bwandikiye Polisi busaba gukurikirana iki kibazo.
Inyandiko ubuyobozi bwa Paroisse bwandikiye Polisi busaba gukurikirana iki kibazo.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu gafite inshingano yo gucunga abakozi, Sheikh Bahame Hassan, yavuze ko habaye igenzura ry’amafaranga yakoreshejwe mu kigo cya G.S. St Joseph Muhato ariko ntibakora igenzura ry’imbitse ku buryo babiheraho bafata umwanzuro, hakaba hategerejwe ko hagomba irindi genzura.

“Twirinze gufata umwanzuro uhutiyeho kuko bishobora kutugusha mu makosa, dusaba abashinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya leta mu karere kugenzura ikoreshwa ry’amafaranga ariko ntibirakorwa kubera ikibazo cyo kubanza kugenzura ikoreshwa ry’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Nibabirangiza bazasubira kuri iri shuri tubone uko dufata umwanzuro,” Sheikh Bahame.

Inyandiko ubuyobozi bw'umurenge bwandikiye Karamira bumusaba ibisobanuro.
Inyandiko ubuyobozi bw’umurenge bwandikiye Karamira bumusaba ibisobanuro.

Ikindi Kigali Today yashoboye kubona ni uko ubuyobozi bw’umurenge bwari bwashoboye gukurikirana ikibazo cy’imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe n’ababyeyi ndetse basaba ibisobanuro umukozi w’ikigo wabigizemo uruhare gusa kugeza 2015 amafaranga ntaragaruzwa, ababyeyi barerera ku ishuri bakavuga ko abayobozi batitaye ku nshingano yo kurengera amafaranga y’ababyeyi batanga mu kubaka ikigo.

Karamira Jacques, avugana na Kigali Today, yatangaje ko yabajijwe n’ababyeyi imikoreshereze y’amafaranga akabura inyemezabuguzi akandika asaba kuyishyura, ariko ngo hakorwa igenzura n’abakozi b’akarere basanze amafaranga yaragiye mu bikorwa by’ikigo ariko abura inyemezabuguzi.

Yakomeje atangaza ko izo nyemezabuguzi yaje kuzibona kandi azazerekana. Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamusabaga kuzimwereka, Karamira yatangaje ko zibitswe n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri witwa Nkezabera Simon, ariko Nkezabera we ahakana aya makuru avuga ko iyo ziba ziba zaragaragarijwe ababyeyi batanze amafaranga ikibazo kigahagarara.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ukuntu umuntu yabo na igitabo kuri email

bowazi valens yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka