Rwamagana: INILAK yatanze impamyabumenyi ku mfura zayo 100
Ishuri rikuru ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 100 basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) mu mwaka wa 2013-2014 mu ishami ryaryo riri i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, kuwa Kane tariki ya 15/01/2015.
Ni ubwa mbere abanyeshuri biga mu ishami rya INILAK rikorera mu Karere ka Rwamagana rigize abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho abahawe impamyabumenyi ari 100 barimo ab’igitsina gore 68 ndetse n’abagabo 32.
Mutagoma Benoit, umunyeshuri wiyandikishije bwa mbere muri iri shami ubwo ryatangiraga mu mwaka wa 2011 i Rwamagana, yavuze ko muri icyo gihe hari ikibazo gikomeye mu Turere twa Rwamagana na Kayonza cyo kutabona amashuri ya kaminuza bugufi bwabo, ariko ngo kuva iri shuri ritangiye baryakiranye ubwuzu kandi ubumenyi bahakuye ntibazabupfusha ubusa.
Umutesi Carine na we uhasoje amasomo yemeza ko ubumenyi yahakuye ndetse n’impanuro yahawe bigiye kumufasha kwihangira umurimo aho guhanga amaso akazi atazi aho kazaturuka.
Umuyobozi Mukuru wa INILAK, Dr Ngamije Jean, yasabye aba banyeshuri kuzaba intangarugero mu kazi bazakora hirya no hino, kandi abasaba gukoresha ubumenyi bakuye muri iri shuri kugira ngo bafate iya mbere mu kwihangira imirimo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, wifatanyije na INILAK, yongeye kwibutsa abanyeshuri basoje amasomo ko ibyo bize bakwiriye kubisanisha n’ubuzima busanzwe kugira ngo bibashe gukemura ibibazo bihari.
Abanyeshuri barangije muri iri shami rya INILAK rya Rwamagana bigaga ibijyanye n’ibaruramari ndetse n’icungamutungo.
Ishuri Rikuru rya INILAK ryatangiye mu mwaka wa 1997 rikorera i Kigali gusa. Mu mwaka wa 2010, ryafunguye Ishami i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo naho mu mwaka wa 2011 ritangiza irindi shami i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
congratulations ku barangije amasomo yabo
tubizeyeho umusanzu ufatika mu iterambere dukeneye, baze kandi bazanye ingamba zo guhanga imirimo aho kyitegereza kuri Leta