Rwamagana: Abaforomo 108 n’ababyaza 121 bahawe impamyabumenyi za A1
Abaforomo 108n’ababyaza 121 barangije bwa mbere mu cyiciro cya kaminuza mu ishuri ry’Abaforomo n’ababyaza rya Rwamagana bahawe impamyabumenyi tariki 06/08/2013, mu mihango yabereye ku cyicaro cy’iryo shuri mu mujyi wa Rwamagana.
Iri shuri ubu ryitwa Rwamagana School of Nursing and Midwifery, RSNM ryashinzwe mu mwaka wa 1962. Icyo gihe ngo iri shuri ryatangiye ritanga impamyabumenyi zo mu cyiciro bitaga A3 kugera mu mwaka wa 1966 ubwo ryatangiraga kujya ryigisha abavuzi amasomo yo ku rwego rwa A2.
Mu mwaka wa 2007 ryemerewe gutanga ubumenyi bwo mu cyiciro cya mbere cya kaminuza bita A1.
Umuyobozi wa RSNM, umubikira mama Mukabaranga Epifaniya yavuze ko muri iyi myaka iri shuri ryigishije abaforomo n’ababyaza 1427 bakora hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.
Aba baforomo n’ababyaza bose bashimiye ko ishuri ryabo RSNM ryabahaye ubumenyi bwinshi ndetse n’uburere, aho bari mu mirimo mu mavuriro atandukanye ngo bakaba bakora neza kandi bashimwa cyane.
Uwavuze mu izina rya bagenzi be bahawe impamyabumenyi yijeje ko bazakomeza kurangwa n’umurava, ubunyangamugayo n’ubutore, bakazabera urugero abandi bagenzi babo bakorana.
Imihango yo gutanga bwa mbere impamyabumenyi ku baforomo n’ababyaza bize icyiciro cya mbere cya kaminuza muri RSNM yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iza Kiliziya, barimo Musenyeri Antoine Kambanda uherutse gushingwa kuyobora diyosezi gatulika ya Kibungo, intumwa za ba minisitiri w’Uburezi n’uw’Ubuzima, abasenateri, abayobozi b’amashuri makuru, abakuru mu nzego z’umutekano, n’ababyeyi n’inshuri z’abahawe impamyabumenyi.
Mu mihango yo gutanga impamyabumenyi kandi, abari muri RSNM bafashe umwanya wo kuzirikana umunyeshuri witwaga Uwamahoro Francine wigaga muri iryo shuri akaza kwitaba Imana kuwa 23/04/2011 wari kuba wahawe impamyabumenyi na bagenzi be uyu munsi.
RSNM yakira abasoje amashuri yisumbuye bagakomeza kwiga ubuforomo no kubyaza, ikacyira nanone bamwe mu basanzwe ari abakozi mu mavuriro hirya no hino mu Rwanda baba bashaka kongera ubumenyi ndetse ubu ngo ikaba yaranatangije amasomo yigwa n’abakorera kure y’ishuri bakayakurikirana batajya mu ishuri buri munsi, uburyo bwitwa E-learning cyangwa enseignement à distance mu ndimi z’amahanga.
Rwamagana School of Nursing and Midwifery ni ishuri rishingiye kuri Kiliziya Gatulika, rikaba ryarashinzwe n’ababikira bo mu muryango witwa Ababerinaridini bisunze mutagatifu Berinarido, bakaba ari nabo bariyobora.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza twishimiye iri shuri kdi ubumenyi batanga ni ndashyikirwa ushatse yajya guhaha uburere nubutunzi