Rusizi: Kaminuza y’u Rwanda izanye icyiciro cya gatatu cya kaminuza i Rusizi

Abaturage batuye akarere ka Rusizi n’ubuyobozi bw’Akarere basanga ko kuba Hagiye gutangizwa Ishami ry’icyiciro cya gatatu rya Kaminuza y’u Rwanda Mu ntangiro za 2015 ari amahirwe kuribo yaba mu iterambere ry’aka Karere kimwe no guhendukirwa ku bifuzaga gukomeza amasomo yabo dore ko bakoraga ingendo bagana hirya no hino gushakayo ubumenyi.

Iri shami kuva mu mwaka wa 2007 ryatangaga amasomo yo mu cyiciro cya 2 cya Kaminuza rikaba rigiye gutangiza n’icyiciro cya gatatu, mu rwego rwo gufasha abatuye akagace barimo n’abaturanyi b’aka Karere nkabo mubihugu by’UBurundi na Congo.

Abayobozi batandukanye bavuga kumikorere yicyiciro cya 3 cya kaminuza y'URwanda mu karere ka Rusizi.
Abayobozi batandukanye bavuga kumikorere yicyiciro cya 3 cya kaminuza y’URwanda mu karere ka Rusizi.

Amwe mumashami ya (masters) kaminuza y’URwanda igiye kuzana muakarere ka Rusizi ni aya masters in agri-business, MBA(Masters in business administration), masters in develloppement studies,mastrs in .business law , guhitamo ayo mashami ngo ni uko ariyo akenewe cyane ku isoko ry’Umurimo. Aya masomo azajya atangwa mu rurimi rw’icyongereza mu gihe muri ibi bihugu bakigisha mu gifaransa.

Prudence Rubingisa, ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko hejuru y’iki cyiciro cya gatatu cya Kaminuza hazanashyirwa Ikigo cyigisha indimi mu rwego rwo gufasha abatuye aka gace kugirango batazahura n’imbogamizi zababuza gukurikirana amasomo yabo dore ko basazwe bamenyereye ururimi rw’igifaransa.

Abatuye aka gace barimo abanya Rusizi na Nyamsheke wasangaga bajya kwiga hirya no hino mu bihugu bituranye n’u Rwanda bakerekeza Iya Uganda , Burundi na Kigali, aho batangaza ko bahuraga n’imvune nyinshi ndetse bakica n’imirimo kubayifite, Kuribo bakaba basanga iki ari igisubizo mu kwegerezwa amasomo y’icyiciro cya gatatu.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar avuga ko kuba kaminuza y’URwanda yarageze mu karere ka Rusizi ngo ari amahirwe menshi ku iterambere ry’aka karere haba mubumenyi ndetse n’ibikorwa remezo , ibyo ngo bizatanga imirimo kubashomeri bityo iterambere rirusheho kuzamuka.

Umuyobozi w’akarere kandi ngo asanga uyu uzaba n’umwanya wo kubaka aho iyi Kaminuza izakorera, kuko kugeza ubu yakoreraga aho aka Karere kayitije bityo ibikorwa remezo muri aka Karere bikiyongera.

Hashize imyaka irindwi Kaminuza y’u Rwanda ifunguye ishami ryayo I Rusizi nyuma yo kubisaba Umukuru w’Igihugu Paul Kagame agahita abibemerera. Umuyobozi w’akarere yanaboneyeho umwanya wo kumushimira uburyo akomeje guteza aka karere imbere, aho ngo kari karahejejwe inyuma kubera amateka mabi.

Kugeza ubu Akarere kamaze guha iyi Kaminuza ubutakabungana na hegitari 5 zo kuzubakaho, bisaba ko na Kaminuza iziyongerera ubu butaka kugira ngo imishinga ifite izabashe kubona aho ijya yose. biteganijwe ko iki cyiriro cya 3 cy’amasomo gitangirana n’ukwezi kwa mbere kwa 2015.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka