Rusizi: Bugarama bakomeje kuza ku isonga mu gutsindisha abana

Abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza yose yo mu murenge wa Bugarama batsinze ku kigerenyo cya 100% naho abasoza icyiciro rusange (tronc commun) batsinda kuri 99%. Ngo rimwe riburaho ryatewe no kuba hari umwana utarabashije kurangiza ibizamini byose bitewe n’uburwayi nk’uko Niyindagiye Lucie ushinzwe uburezi muri uyu murenge yabidutangarije.

Kuba umurenge wa Bugarama uhora uza ku isonga mu mitsindishirize y’ibizamini by’abanyeshuri basoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cya mashuri y’isumbuye, ngo biterwa n’ubufatanye bugaragara hagati y’ababyeyi n’abarezi bikiyongeraho ko abarezi bo muri uyu murenge bitangira umurimo bakora.

Gutsinda bishimishije kw’aba banyeshuri ngo biterwa n’ubufatanye bugaragara hagati y’ubuyobozi, ababyeyi ndetse n’abana ndetse n’uburyo bwo kwihutisha inyigisho; nk’uko Mme Immaculée Bisengimana uyobora G.S St Bruno de Muko yabidutangarije.

Abafite uburezi mu nshingano zabo bahaye ubutumwa ababyeyi ndetse n’abandi bagifite imyumvire idahwitse bavuga ko uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda budatanga umusaruro, nyamara G.S St Bruno de Muko ari imwe mu bigo byatsindishije abanyeshuri bo mwaka wa gatatu ku kigeranyo cya 99 %.

Ni ku nshuro ya kane umurenge wa Bugarama uza ku mwanya wa mbere mu gutsindisha abanyeshuri beshi mu karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka