Rusizi: Abarangije Short courses barasabwa kubyaza umusomo bize

Abanyenshuli 44 basoje amasomo y’igihe igito (short courses) mu gutunganya imitsima (Kitchen technology), gutunganya ibyo kurya ( Food Production) bahabwaga muri ES Jill Barham ku nkunga y’ikigo cy’igihugu giteza imbere ubumenyingiro (WDA).

Muri uyu muhango wabaye tariki 22/08/2013, ubuyobozi bw’ishuli rya Jill Barham bwashimiwe ko bwabashije gukoresha neza inkunga bahawe ingana n’amafaranga miliyoni 23 bwahawe n’ikigo SDF( skills development fund).

Abanyeshuri barangije amashuri yimyuga bahawe impamyabumenyi.
Abanyeshuri barangije amashuri yimyuga bahawe impamyabumenyi.

Byandoga Levingiston wari uhagarariye WDA yasabye abanyeshuli barangije kuzabyaza umusaruro ubumenyi bakuye muri Jill Barham.

Byandoga Livinston akaba yasabye Abanyarwanda muri rusange ubwitabire n’ubufatanye mu kwiga amashuli dore ko afasha benshi kwihangira imirimo ndetse no gupiganwa ku isoko rya kazi.

Rukondo Eugene, umumotari witabiriye aya masomo yatangarije Kigali Today ko ubumenyi avanye muri aya masomo bugiye kuzamufasha kwiteza imbere aho ateganya kuzajya atunganya amandazi 800 ku munsi.

Abo nibo banyeshuri barangije amashuri y'imyuga.
Abo nibo banyeshuri barangije amashuri y’imyuga.

Abanyeshuli barangije kwiga aya masomo ariko bagaragaje impungenge z’amikoro make bafite bakaba baboneyeho uburyo bwo gusaba ubuyobozi ko bwabafasha mu kwibumbira mu mashirahamwe kugirango babafashe kubona ibikoresho by’ibanze byabafasha gutangira ubuzima bwo kwiteza imbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka