Rusizi: Abanyeshuri bari bageze mu mwaka wa 6 basubijwe inyuma kubera ubumenyi buke

Abanyeshuri 25 bari bageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkombo mu karere ka Rusizi basubijwe mu mwaka wa gatanu n’uwa kane kubera ubumenyi buke.

Nyuma yo gukora isuzuma ry’imyandikire y’ikinyarwanda abarezi basanze aba bana batazi kwandika n’amaziya yabo, kuri icyo kibazo abashinzwe umuburezi muri uwo murenge bavuga ko ngo byatewe na gahunda ya Minisiteri y’uburezi yasabye ko ngo bazajya basibiza 3% gusa.

Iki kibazo kijyana n’ikindi cy’ubucucike aho aba banyeshuri ngo babangamirwa n’ubwinshi bikaba byabatera kudakurikira amasomo neza gusa aho bagenzi babo basubirijwe inyuma ngo ubu basigaye ari bake.

Buhoro Beatrice wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkombo akaba atanga amasomo y’ururimi rw’ikinyarwanda mu mwaka wa 6 aremeza ko abanyeshuri biga ariko bakagenda bimukira mu myaka yo hejuru nta bumenyi bw’ibanze bafite ibyo ngo nibyo byatumye bamwe basubizwa inyuma icyakora ngo hari n’abari babyisabiye.

Uyu mwarimu asanga iki kibazo giterwa n’amabwiriza bahawe na minisiteri y’uburezi abasaba gusibiza 3% ibi kandi ngo biterwa na gahunda yo guhinduranya abarezi isigaye ikoreshwa mu mashuri abanza aho umwarimu arwana no kurangiza amasaha ye aho kugirango atange uburezi bufite ireme.

Ku kibazo kijyanye n’ubucucike nacyo gifitanye isano no kutumva kw’aba banyeshuri umuyobozi w’uburezi mu murenge wa Nkombo, Musabyimana Fabienne, avuga ko ngo nta bushobozi bafite bwo kubaka ibyumba by’amashuri mu bigo by’amashuri abanza gusa ngo bakora uko bashoboye bagakangurira abarezi gukora cyane kugira ngo buri munyeshuri atahe yumvise amasomo yahawe.

Umurenge wa Nkombo uri ku kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu ukaba utuwe n’abaturage ibihumbi 17 n’ijana na mirongo icyenda , ufite ibigo 2 by’uburezi bw’imyaka 9 , ibigo 3 by’amashuri abanza n’ikigo kimwe cy’urwunge rw’amashuri cya Mutagatifu Petero.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amaziya n’iki? ko mwe muzi gusoma!!!!!!!!!

yes yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka