Ruhuha: Kubera ubuke bwa mudasobwa abanyeshuri baravuga bazatsindwa iryo somo

Abanyeshuri biga mu ishami ry’imibare ubukungu na mudasobwa mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruhuha mu karere ka Bugesera, baravuga ko batewe impungenge n’umubare muto wa mudasobwa bigiraho kuko uyu mwaka bazakora ikizamini cy’iri somo gisoza amashuri yisumbuye.

Aba banyeshuri baravuga ko bafite ikibazo cy’umubare muke wa za mudasobwa, ku buryo byibura abanyeshuri batatu bahurira kuri mudasobwa imwe mu gihe cy’isomo.

Bagira bati “ibi biduteye impungenge, mu gihe nyamara guhera uyu mwaka w’amashuri wa 2014 abanyeshuri biga muri iki kigo, bwa mbere tuzakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, kandi n’isomo rya mudasobwa rikaba riri mu masomo rusange mu ishami ryacu tuzakora”.

Barasaba rero ubuyobozi kongera umubare wa mudasobwa byibura buri munyeshuri akazajya yiga iri somo ari umwe kuri mudasobwa.
Umuyobozi w’iki kigo, Macumi Jeannette, avuga ko nubwo iki kibazo gihari bagerageza kwigisha abanyeshuri mu masaha y’ikirenga.

Agira ati “muri weekend no mu biruhuko tugerageza kubigisha kugira ngo dukemure iki kibazo, ndasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza uburezi imbere mu Rwanda kutwongerera umubare wa mudasobwa kugira iri somo rirusheho kugenda neza”.

Abanyeshuri barasaba ko bakwigishwa mudasobwa bisanzuye.
Abanyeshuri barasaba ko bakwigishwa mudasobwa bisanzuye.

Iki kibazo cy’isomo rya mudasobwa, ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruhuha kigihuriyeho na bimwe mu bindi bigo byo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri mu karere ka Bugesera, nk’uko bivugwa na Sindambiwe Emmanuel umwe mu barimu ba mudasobwa.

Ati “usanga hari abanyeshuri bigira iri somo mu bitabo gusa, mu gihe bageze mu mwaka wa kane muri iri shami rifite mudasobwa nk’isomo rusange, bigasaba abarimu guhera mu nteganyigisho yo mu wa mbere bikagorana kandi bakagombye gukomereza aho bari bageze”.

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Bugesera, Rwigema Israel, avuga ko iki kibazo kitahita gicyemuka vuba, kuko mu ngengo y’imari y’akarere nta mafaranga yagenewe kugurira mudasobwa ibigo by’amashuri.

Ati “cyakora ubuyobozi b’ikigo bushobora kujya bugura mudasobwa gahoro gahoro bwifashishije amwe mu mafaranga ibigo by’amashuri bigenerwa buri gihembwe na Leta yo kunganira imikorere yabyo, cyangwa bikifashisha abafatanyabikorwa barimo ababyeyi n’abandi baterankunga”.

Ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruhuha, ni ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri, rifite mudasobwa zitarenga 25 zigirwaho n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, na mudasobwa nto 331 zigirwaho n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka