Rugendabari: Urugendo rurerure abana bakora bajya kwiga rutuma bamwe banga ishuri

Urugendo rurerure abana bo mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza bakora bajya kwiga, rutuma hari abanga ishuri bakiga basiba. Abagerageje kujya kwiga na bo ngo hari igihe bananirirwa mu nzira bakicara bategereje ko abandi batahana.

Ako kagari gafite ishuri ribanza ariko bitewe n’imiterere ya ko abana batuye mu gice kimwe cya ko ngo bakora urugendo rw’ibirometero bigera kuri bine bajya kwiga kandi bamanuka umusozi bakazamuka undi.

Ababyeyi b'i Rugendabari bavuga ko abana ba bo bananizwa n'urugendo bakora bagiye kwiga.
Ababyeyi b’i Rugendabari bavuga ko abana ba bo bananizwa n’urugendo bakora bagiye kwiga.

Urwo rugendo ngo ni rwo ruca intege bamwe bakanga ishuri n’ubwo baba barigiyemo barikunze nk’uko bamwe mu babyeyi twavuganye babyemeza.

Mukashyaka wo mu mudugudu wa Gikumba agira ati “Bagenda babiharaye bamara kunanirwa ukabona bacitse intege rwose. Urajyana umwana i Rutare [ahari ishuri] yagaruka n’inzara n’agasozi amanuka n’ako azamuka ukamukubitira gusubirayo ahubwo akiruka ukanamubura.”

Abana bakiri bato cyane cyane abajya gutangira mu wa mbere w’amashuri abanza urwo rugendo ngo rurabananiza bagataha barira nk’uko Nyirahabimana Emerance wo mu mudugudu wa Rugendabari muri ako kagari abivuga.

Ababyeyi b'i Rugendabari bavuga ko abana ba bo bananizwa n'urugendo bakora bagiye kwiga.
Ababyeyi b’i Rugendabari bavuga ko abana ba bo bananizwa n’urugendo bakora bagiye kwiga.

Ababyeyi batuye muri aka gace bavuga ko bahorana impungenge z’uburezi bw’abana ba bo kubera urwo rugendo rurerure bakora bagiye kwiga. Bavuga ko babonye amashuri hafi baruhuka, umubyeyi yajya ajya mu tundi turimo agatuza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange ako kagari kabarizwamo buvuga ko ikibazo cy’abo bana kizwi. Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa wa wo Mukandoli Grace avuga ko kirenze ubushobozi bw’umurenge. Cyakora ngo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Kayonza banasaba ko cyashyirwa mu byihutirwa bizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015/16.

Uretse kuba akagari ka Rugendabari gafite ikibazo cy’ishuri, gasa n’akasigaye inyuma n’ubwo kabarizwa mu murenge ufatwa nk’umujyi w’akarere ka Kayonza. Gusa umukozi w’akarere ushinzwe uburezi Namara Charles avuga ko biteganyijwe ko umwaka utaha i Rugendabari hazubakwa nibura ibyumba bitatu by’amashuri abanza mu rwego rwo korohereza abo bana.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo byari bikwiye ko umwana wacu wo muri iki gihe ananizwa n’urugendo ajya ku ishuri.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka