Nyaruguru: Amashuri y’inshuke aracyari make

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba muri aka karere nta mashuri y’inshuke ahagije ahari ngo bituma abana bagejeje igihe cyo kwiga babura icyo bakora bakirirwa bazerera.

Hirya no hino mu ngo z’abatuye mu karere ka Nyaruguru usanga abana bari munsi y’imyaka itanu benshi bari mungo, abandi bari kumwe n’ababyeyi babo aho bakorera imirimo nko guhinga.

Ishuri ry'inshuke ryubatswe mu kagari ka Raranzige mu murenge wa Rusenge.
Ishuri ry’inshuke ryubatswe mu kagari ka Raranzige mu murenge wa Rusenge.

Bamwe mu babyeyi bo muri aka karere ba bavuga ko ngo abana babo birirwa babarushya, ubundi ngo abasigaye mu ngo bakirirwa bazerera, kuko ngo nta handi ho kujya baba bafite. Aba babyeyi bavuga ko muri aka karere haramutse hari amashuri y’inshuke yajya abafasha aba bana, bagatangira gutozwa uburere n’ikinyabupfura bakiri bato.

Mukamana Siterie utuye mu kagari ka Raranzige mu murenge wa Rusenge hafi y’ahubatswe ishuri ry’inshuke, avuga ko amashuri nk’aya afasha abana kubarinda ubuzererezi, kandi ngo bagatangira gutozwa ikinyabupfura bakiri bato.

Mukamana Siterie avuga ko amashuri y'inshuke arinda abana ubuzererezi.
Mukamana Siterie avuga ko amashuri y’inshuke arinda abana ubuzererezi.

Ati “Amashuri nk’aya turayakeneye rwose kuko urabona nka mbere abana birirwaga babuyera bakabura ubakurikirana mu gihe ababyeyi natwe duhugiye mu mirimo, ariko ubu bazajya batozwa ikinyabupfura bakiri bato”.

Minani Vedaste nawe utuye mu gasantere ka Kabirizi ho mu murenge wa Rusenge avuga ko amashuri y’inshuke ari ngombwa cyane kuko ngo atuma abana batozwa kwiyitaho bakiri bato, kandi akabarinda ubuzererezi.

Ati “Urabona abana bacu ubusanzwe birirwa bazerera, ugasanga barasa nabi nta gukaraba, ariko ubu ubwo haje ishuri abana bazajya bazinduka mu gitondo bakarabe, usange biriwe basa neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Nireberaho Angelique avuga ko muri aka karere umubare w’amashuri y’inshuke ukiri mukeya, gusa akavuga ko aka karere kashyize mu mihigo yako kubaka amashuri nk’aya hirya no hino, ku buryo nibura ngo muri buri kagari hazajya haba harimo ishuri ry’inshuke.

Ati:” amashuri y’inshuke mu karere kacu aracyari make, gusa ubu twatangiye gahunda yo kuyubaka hirya no hino, kandi tukayubaka yujuje ibyangombwa byose ku buryo abana bajyayo bagatekerwa, bagahabwa uburere, kandi n’ababyeyi babo bakabakurikirana.

Kugeza ubu dufite amashuri atatu twujuje aza asanga andi atatu nayo yari yarubatswe, kandi dufite gahunda yo kubaka menshi ku buryo nibura muri buri kagari hazajya haba harimo ishuri ry’inshuke”.

Mu karere ka Nyaruguru ubu hubatswe amashuri y’inshuke 6, atatu muri yo akaba yarubatswe mu mwaka w’imihigo ushize wa 2013-2014, naho andi atatu akaba arimo kuzuzwa muri uyu mwaka w’imihigo.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka