Nyanza: Mu banyeshuli 71 bakiriwe muri ILPD biganjemo abanyamahanga

Mu muhango wo kwakira abanyeshuli 71 bashya baje kwiga mu ishuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) wabaye ku wa 27/01/2014 byagaragaye ko abanyamahanga ari bo bitabiriye kuryigamo ari benshi.

Ubusanzwe iri shuli ryigwamo n’abantu baminuje mu mategeko boherezwa n’ibigo bya Leta ariko ubu bemereye n’abantu ku giti cyabo birihira kuba baryigamo. Mu banyeshuli 71 ryakiriye uyu mwaka wa 2014 harimo abanyamahanga 37 bavuga ko bashimishijwe n’ubumenyi ngiro mu by’amategeko bwigishirizwa muri icyo kigo.

Bamwe muri aba banyamahanga baganiriye na Kigali Today bavuga ko inyota yo kuza kuhiga bayiterwa n’ubushobozi abarangije kuryigamo baba bafite ku isoko ry’umurimo.

Okchokutangaz Benjamin uturutse mu gihugu cya Uganda avuga ko kimwe mu byatumye aza kwiga muri iki kigo ari inyigisho zihatangirwa yasanze zikenewe cyane mu buzima bwe bwa buri munsi nk’umunyamategeko.

Ati: “Nyuma yo kwiga muri iri shuli ndahamya neza ko nzaba nshoboye guhaza ibyifuzo by’abakiriya banjye baza bangana ngo mbunganire mu by’amategeko”.

Abanyeshuli bahawe ikaze muri ILPD barimo abanyamahanga benshi.
Abanyeshuli bahawe ikaze muri ILPD barimo abanyamahanga benshi.

Nk’uko uyu munyeshuli w’umunyamahanga yakomeje abitangaza ngo mu Rwanda afite amahirwe yo kuzahigira imiryango y’amategeko ikoreshwa n’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ndetse n’icyongereza (Civil law system and common law system).

Asobanura ko intenganyanyigisho y’iri shuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko yihagije kuruta ikoreshwa mu ishuli nk’iri ryo mu gihugu cya Uganda.

Umugwaneza Clarisse usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu nkiko z’u Rwanda nawe kimwe n’abo banyamahanga yemeza ko iri shuli ari igisubizo kubifuza kuba intyoza mu birebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko (Legal practice).

Yagize ati: “Ubu ngiye kumara igihe cy’amezi atandatu hano muri iki kigo nongereho n’andi mezi atatu yo kwimenyereza ibyo nziga ariko ntaho nzaba mpuriye n’umuntu utaranyuze muri iki kigo ku isoko ry’umurimo”.

Bunyoye Grace umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’abayobozi muri ILPD avuga ko n’ubwo abantu biga bakaminuza mu by’amategeko baba batagomba kwirengagiza ko bakeneye kongeraho amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko birebana n’imikorere y’ubushinjacyaha, ubwunganizi mu nkiko ndetse n’ubucamanza muri rusange.

Ati: Akenshi iyo biga muri iri shuli bakora imyitozo ihagije irebana n’uko mu nkiko biba byifashe”.

Ngo kuba abanyamahanga aribo baje kwiga ari benshi muri ILPD birerekana agaciro kanini baha iri shuli ngo ibyo bikaba ari n’ishema ku gihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda bose.

Akomeza ashishikariza Abanyarwanda bakora mu birebana n’ubutabera kugana iri shuli kugira ngo barusheho kuba abanyamwuga nyabo mu birebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko bwigishirizwa muri ILPD.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka