Nyamasheke: College de Mwezi yafunze kubera yabuze abanyeshuri

Ishuri ryisumbuye “College Intwari de Mwezi-APECUM” riri mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke ryahagaze gutanga uburezi muri uyu mwaka w’amashuri wa 2013 bitewe no kubura abanyeshuri bahagije bo kuryigamo.

College Intwari de Mwezi yatangaga uburezi mu mashami y’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) ndetse n’iry’Imibare, Ubukungu, n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Iri shuri ritagiraga icyiciro rusange (Tronc Commun), kuva mu myaka ibiri itambutse, nta banyeshuri ryakiraga mu mwaka wa kane, ku buryo abari barisigayemo ari abigaga mu mwaka wa gatandatu gusa.

Abanyeshuri bari barisigayemo boherejwe mu bigo bitandukanye byigisha amashami nk’ayarari kuri iri shuri birimo IJW-Kibogora riri mu murenge wa Kanjongo (ryagiyemo abigaga MEG) ndetse na APEDRI ryo mu murenge wa Macuba (ryagiyemo abigaga MCB).

Umuyobozi w’iri Shuri, Kayiranga Diogene yatangarije Kigali Today ko iri shuri ryari rifite gahunda yo kuva mu murongo wo gutanga uburezi rusange ahubwo bakigisha amasomo y’ubumenyingiro.

Iyi ntego ariko na yo ngo ntiyahiriye iri shuri kuko ikigo WDA gifite mu nshingano amashuri yigisha imyuga cyasanze iri shuri hari ibyo risabwa kuzuza ku buryo ritashoboraga gutangira aya masomo muri uyu mwaka wa 2013.

Umuyobozi w’iri shuri ryahagaritse gutanga uburezi yemeza ko nubundi byagaragaraga ko aho ishuri ryaganaga hatari heza kuko nta banyeshuri ryari rigifite bahagije.

College Intwari de Mwezi yashinzwe mu mwaka w’1997 ritangijwe n’Ishyirahamwe ry’Ababyeyi baharanira Iterambere ry’Uburezi n’Umuco i Mwezi (Association des Parents pour la Promotion de l’Education et de la Culture à Mwezi : APECUM).

Kayiranga kandi avuga ko guhagarara kw’iri shuri bidatunguye ababyeyi n’abana barererwagamo kuko ngo ubuyobozi bumaze kubona ko riri mu marembera, tariki 30/12/2012 bwakoranye inama n’ababyeyi barirereramo babamenyesha ko rigiye guhagarika uburezi ryatangaga.

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abidutangariza, ngo ubu iri shuri ririmo kunoza ibikenewe kugira ngo rizatangirane imbaraga umwaka utaha wa 2014 ritanga amasomo ajyanye n’ubumenyingiro.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gusa birababaje kuba kiriya kigo gifunze ariko nanone ntakundi byari kugenda cyane ko kubera ibijyanye n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9na 12 bituma ibigo byama prive bibura abanyeshuri .Ariko abayobozi ba kiriya kigo barebe uburyo bazanamo ibijyanye n’imyuga.

eraste yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Erega ryanditse amateka mukudatsindishaaa! Ryari ryaratinze.

Ely yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

Ohh njye birambabaje cyane aha niho natangiriye iyo ritaza wenda sinari kwiga cg nkiga nabi kdi ubu narangije na kaminiza neza na uncle yari afitemo imigabane. ntakundi gusa bagerageze na barumuna bacu bazarokore mo abandi.

Habimana yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka