Nyagatare Secondary School izaserukira Uburasirazuba mu irushanwa ryigisha kujya impaka zigamije iterambere

Ishuri rya Nyagatare Secondary School ryatsindiye kuzaserukira Intara y’Uburasirazuba mu marushanwa ahuza amashuri yisumbuye na kaminuza agamije kwigisha urubyiruko kujya impaka zigamije iterambere rwihangira imirimo.

Iri shuri ryatsinze amashuri 10 yo mu ntara y’Uburasirazuba, mu irushanwa ryabaye tariki 17/08/2013 mu ishuri ryisumbuye rya Saint Aloys Rwamagana riteguwe na Rwanda Inspirational Back Up Ltd, ikigo gitoza urubyiruko kumenya kujya impaka zigamije kwiteza imbere mu bukungu.

Kuri final Nyagatare Secondary School yatsinze GS St Aloys Rwamagana.
Kuri final Nyagatare Secondary School yatsinze GS St Aloys Rwamagana.

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, ngo azahuza ibigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza asaga 150 mu Rwanda hose, akaba akorwa ku buryo buri shuri rigira ikipe irihagararira mu kujya impaka n’amakipe yavuye ku yandi mashuri, buri kipe igahangana n’amakipe yandi igaragaza ibitekerezo byayo yumva byateza imbere urubyiruko.

Amashuri yarushanwaga kwerekana inyungu ziri mu kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, imbogamizi zirimo n’uko zabyazwa inyungu kurushaho.

Amarushanwa akorwa kuva ku rwego rw’akarere, buri karere kakagira ishuri rigahagararira ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali, abatsinze bakazarushanwa ku rwego rw’igihugu. Uyu mwaka, irushanwa rya nyuma ku rwego rw’igihugu rizabera i Kigali kuwa 28/09/2013 muri Hotel Serena.

Bamwe mu bahagarariye Abahagarariye Nyagatare Secondary School.
Bamwe mu bahagarariye Abahagarariye Nyagatare Secondary School.

Ibi bikorwa mu biganiro mpaka, buri kipe igahangana n’izindi hakaba abacamanza batanga amanota bagendeye ku buryo buri kipe yitwaye, itsinze igaserukira agace iherereyemo ku rwego rwisumbuyeho.

Ishimwe Kagame Dieudonné ukuriye Rwanda Inspirational Back Up Ltd yemeza ko aya marushanwa afasha urubyiruko kumenya kubaka igitekerezo ku buryo bunoze kandi bagafatanya gutegura umushinga wabateza imbere ndetse ukanateza urundi rubyiruko n’igihugu imbere.

Ibi kandi ngo bifasha urubyiruko ruri mu mashuri kunoza ibyo rwiga kuko rwicara hamwe rugategura uko ruzaserukana igitekerezo cyarwo mu marushanwa y’ibiganiro-mpaka, akenshi bikarusaba ko rubanza no gukora ubushakashatsi.

Uko abanyeshuri bari bahanganye mu ijonjora.
Uko abanyeshuri bari bahanganye mu ijonjora.

Ibiganiro-mpaka kandi bikorwa mu rurimi rw’icyongereza, bikaba nabyo ngo bifasha ababyitabira gukomeza kwitoza no kumenya neza ururimi.

Ubwo aya marushanwa yatangiraga mu mwaka ushize ibihembo byegukanwe n’intara y’Amajyaruguru, Sunrise High School iba iya mbere mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye naho ishuri rikuru rya ISAE Busogo riba irya mbere mu cyiciro cy’amashuri makuru na kaminuza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka