Ngororero: Babonye amashuri ry’imyuga afite ibikoresho bigezweho

Nyuma y’igihe kirekire abakeneye kwiga imyuga mu karere ka Ngororero bajya kuyigira ahandi naho abadafite amikoro bakayiga ku buryo bwa gakondo, mu mwaka wa 2014 habonetse amashuri abiri anafite ibikoresho bigezweho.

Ishuri rya Vocational Training Center (VTC) Hindiro ryafunguye imiryango muri gashyantare 2014 naho VTC Muhororo itangira mu Ukwakira uwo mwaka.

Kuba aya mashuri afite ibikoresho bigezweho bitandukanye n’ibyo abigaga imyuga bifashishaga mbere muri aka karere ngo ni kimwe mu biha amahirwe abashaka kwiga imyuga muri ayo mashuri.

Nsanzamahoro Theogene, umuyobozi wa VTC Hindiro, avuga ko mu gihe kitagera ku mwaka umwe gusa bamaze batangiye kwigisha gukora ibintu bitandukanye mu mpu, kuboha no gutegura amafunguro atandukanye, ngo abanyeshuri bafite ubushobozi bwo kwikorera kuko ibyo bakora bikozwe neza kandi bikunzwe n’abakiriya.

Zimwe mu mashini za VTC Muhororo.
Zimwe mu mashini za VTC Muhororo.

Yemeza ko kuba ishuri ayoboye ari irya kabiri mu gihugu mu kwigisha gutunganya impu no kuzikoramo ibintu bitandukanye nk’inkweto, imikandara, ibikapu n’ibindi ari kimwe mu bizatuma abazahakura ubumenyi babona isoko.

Iki kigo ngo kinigisha abanyeshuri uburyo bazabasha gukorana n’amabanki mu kubona igishoro ngo bikorere.

Ndahimana Ezechiel, umuyobozi wa VTC Muhororo, nawe yemeza ko abatuye aka karere babonye amahirwe batagomba kwibuza cyangwa ngo ibyo begerejwe bigirire akamaro abaturutse ahandi gusa.

Intego ishuri ayoboye rifite ngo ni uko buri munyeshuri uzaryigamo azajya asohoka afite ikintu gishyshya ajyanye ku isoko ry’umurimo kugira ngo hagaragare itandukaniro ry’aya mashuri n’amashuri akora ku buryo gakondo.

Icyumba kigishirizwamo amashanyarazi.
Icyumba kigishirizwamo amashanyarazi.

Gusa, ugereranyije n’ibikoresho ibi bigo byifashisha mu kwigisha, bamwe mu bahiga bagaragaza imbogamizi z’uko kubona amafaranga yo kubyigurira cyangwa kubona akazi ahantu hari ibikoresho nk’ibyo ari ingorabahizi, bityo bakaba bashobora kwigira ku bikoresho byiza ariko mu buzima bw’umurimo bakazakora mu buryo bwa gakondo.

Nk’uko aba bayobozi ba za VTC zo mu karere ka Ngororero babivuga, ngo batangiranye abanyeshuri bakeya mu mwaka wa mbere ariko hari benshi bagenda bagaragaza ko bashaka kwiga muri aya mashuri nko kuri VTC Hindiro aho bitegura gutangira umwaka wa kabiri.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka