NUR: Ntibishimiye gutinda guhabwa serivisi ku bw’amakosa atabaturutseho

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishami ry’ubukungu n’icungamutungo (FEM) muri kaminuza y’u Rwanda ntibishimiye ko basiragijwe mbere yo gushyirwa kuri lisiti y’umugereka ibemerera kwambara amakanzu nk’abandi banyeshuri bazahabwa impamyabushobozi kuri uyu wa 29/08/2013

Umwe muri abo banyeshuri utarashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko yishatse ku lisiti y’abazahabwa impamyabushobozi akibura, yabaza impamvu yabyo bakamubwira ko hari ikizamini yagombaga gusubiramo cyo mu mwaka wa gatatu ariko ntagikore.

Ibi byaramutunguye kuko iki kizamini bavuga ko atakoze yari yaragikoze, akagitsinda, ndetse ngo no mu mwaka wa 2012 yari yabikosoje mu gashami yigamo k’icungamutungo.

Ibi yakosoje ariko bishobora kuba bitararenze agashami yigamo kubera ko serivisi z’ibaruramutungo zo muri Kaminuza kuri ubu zimwishyuza amafaranga ibihumbi 88 byo gusubiramo iri somo.

Ubundi muri Kaminuza y’u Rwanda, utsinzwe isomo bwa mbere aba yemerewe kongera gukora ikizamini, ariko iyo yongeye kuritsindwa ariha amafaranga yo kongera kuryiga. Aya ibihumbi 88 rero ngo yishyuzwa ni ayo kongera kwiga ririya somo, nyamara kuri we ntibyari ngombwa kongera kwiga kuko yari yatsinze.

Kugira ngo abashe kugera ku irisiti y’umugereka nk’uwemerewe kwambara ikanzu y’abahawe impamyabushobozi rero, yagiye asiragira hagati y’agashami n’ishami yigamo ndetse na serivisi y’ibaruramari.

Ubwo twavuganaga kuwa 27/08/2013, ari na bwo yashyizwe ku irisiti y’umugereka, yagize ati “najyaga muri serivisi z’ibaruramari bakanyohereza muri registrariat, na bo bakanyohereza mu ishami nigamo… Iki kibazo cy’amanota natangiye kucyirukaho ku itariki ya 24/7/2012, nongera kucyirukaho kuva kuwa 25/7/2013.”

Uyu munyeshuri avuga ko iki kibazo cyo kutibona ku irisiti y’abazambara amakanzu bahawe impamyabushobozi agisangiye n’abandi banyeshuri batandatu na bo biga mu ishami rya FEM.

Hari n’undi munyeshuri wiga muri iri shami na we uzambara umwambaro w’abahawe impamyabushobozi, nyamara akaba azawambara atishimye kuko ngo no kwemererwa kuwufata ngo azawambare byamuvunnye cyane.

Uyu we avuga ko yari ari ku irisiti y’abagomba guhabwa impamyabushobozi, nyamara yajya gushaka ikanzu bakamubwira ko atabyemerewe kubera umwenda arimo Kaminuza.

Ibi byatumye azana impapuro yishyuriyeho zose arazerekana: nta mwenda afite, nyamara ikibazo cyari gihari ngo ni uko hari amafaranga yishyuye batabonaga muri système ya Kaminuza.

Uyu munyeshuri rero ati “niba narishyuye, impapuro zibihamya nkazijyana muri Kaminuza, nyamara ntibambwire ko hari ugomba kubyinjiza muri système na we ngomba kuzishyira, ibyo nabizira?”

Ubwo twaganiraga kuwa 23/08/2013, yari amaze kwemererwa guhabwa ikanzu, ndetse amaze no kuyifata. Ariko yari ari kwibaza niba azayambara, kuko ngo yumvaga uburyo yayirutseho byari byatumye yumva atagishaka kuyambara.

Yagize ati “namaze ukwezi kose mbyukira kuri Kaminuza, ari ko nsiragizwa, njya hamwe bakanyohereza ahandi. Byageze igihe numva ntagishaka no kwambara nk’abandi. Ikimbabaje kurushaho ni uko n’ubwo iki kibazo gisa n’icyakemutse, mu gihe cyo gufata diplome bizongera bikangora.”

Sinabashije kuvugana n’ubuyobozi bwa Kaminuza ngo bumbwire icyo buvuga kuri iki kibazo, kuko umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza twavuganye kuri telefone yansabye kubivugana n’ushinzwe kwandika abanyeshuri (registrariat).

Uyu ushinzwe kwandika abanyeshuri na we namushatse ku biro ndamubura, ndetse nanamuhamagaye ntiyitaba.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka