NUR: Abanyeshuri 3254 bazahabwa impamyabushobozi uyu mwaka

Uyu mwaka, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) izasohokamo abanyeshuri 3254, bamwe barangije Ao, abandi Masters. Ibirori byo gutanga impamyabushobozi byatangiye tariki 23/10/2012 bikazageza tariki 26/10/2012.

Kuwa kabiri tariki 23 Ukwakira, abahawe impamyabushobozi ni abo mu mashami atatu ari yo FAMSS (Faculty of Arts, Media and Social Sciences), CCM (Center for Conflict Management) ndetse n’abigaga mu ishami ry’amategeko.

Abahawe impamyabushobozi uyu munsi ni 977. Abo muri FAMSS ni 750, harimo abagore 278 ndetse n’abagabo 478. Mu ishami ry’amategeko bose hamwe ni 217, hakabamo abagore 56 n’abagabo 161. Muri CCM ho, abaharangije ni abigaga muri porogaramu ya masters gusa; ni abagore 4 n’abagabo 6.

Muri rusange, umubare w’abagore biga muri NUR uracyari mutoya ugereranyije n’uw’abagabo. Urugero ni uko ku banyeshuri 3254 bazahabwa impamyabushobozi muri iyi minsi ine, abagore ari 991 naho abagabo bakaba 2263. Ni ukuvuga ko abagore ari 30.4 % gusa.

Ibirori byo gutanga impanyabumenyi muri NUR bizabera muri Auditorium tariki 23-26/10/2012.
Ibirori byo gutanga impanyabumenyi muri NUR bizabera muri Auditorium tariki 23-26/10/2012.

Minisitiri w’uburezi wari waje muri iki gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ati « kuba abagore bakiri bakeya muri kaminuza ni ikibazo kigomba kwitabwaho, cyane ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzamura imyigire y’umwana w’umukobwa guhera mu mashuri abanza».

Nubwo aba banyeshuri 977 bahawe impamyabushobozi ntabwo bazitahanye. Abazazihabwa muri iyi minsi bose ngo bazatangira kuzifata tariki 26 Ugushyingo. Hagati aho ariko, ngo abazakenera ibyemezo bigaragaza ko barangije amasomo muri NUR bazatangira kubifata kuva ku itariki ya 5 Ugushyingo.

Ubusanzwe, abanyeshuri bahererwaga impamyabushobozi umunsi umwe kuri sitade ya kaminuza, ariko uyu mwaka NUR yahisemo kuzibaha mu byiciro, bakaziherwa muri Grand Auditorium.

Prof. Rwakabamba Silas, Umuyobozi wa NUR ati “twahisemo kubahera impamyabushobozi mu nzu. N’ubwo ari hato, igihe cy’imvura turimo no kuba guhera abanyeshuri bose impamyabumenyi igihe kimwe byaratwaraga umwanya munini, byatumye twiyemeza kuzitanga mu byiciro.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese LEta ko ikomeje kutubwira ngo twihangire imirimo yaduhaye igishoro ikareba ko tudafite ubuhanga bwo gukora. kwiga nibyiza ariko iyo urangije ukabura epfo narugu nurundi rupfu( psychological,physical),ahubwo nka leta Y,UBUMWE B,ABANYARWANDA yarikwiriye kwicara igatekereza kubantu barangiza kwiga ntibabone akazi ikabahuriza hamwe ikareba ukoko ibagenza ,cyangwa umuntu yajya arangiza kwiga agahabwa imperekeza nayo y,inguzanyo hanyuma yo akayikoresha igihe atababona akazi.

gahutu erneste yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka