Mutendeli: Barasaba ko bakegerezwa amashuri y’imyguga n’ubumenyi ngiro

Abatuye mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, umurenge ufatwa nk’uw’icyaro barasaba ubuyobozi kubegereza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo nabo bibafashe kwiteza imbere nyuma y’uko bigaragaye ko abize aya mashuri batakabura.

Mu batangaza ibi harimo urubyiruko rurangije mu mashami yisumbuye atari ay’imyuga batarabona akazi, ruvuga ko bongeyeho amahugurwa mu myuga byabafasha kwihangira akazi vuba.

Abatuye mu murenge wa Mutendeli barifuza ishuri ry'imyuga.
Abatuye mu murenge wa Mutendeli barifuza ishuri ry’imyuga.

Umwe mu barangije amashuri, yisumbuye witwa Ombeni, avuga ko kugera ubu akora umurimo uciriritse ariko ngo amafaranga ni make cyane. Yemeza yongeyeho amahugurwa mu myuga byamufasha mu kuba yakihanyira umurimo akiteza imbere.

Yagize ati” Nyuma yo kurangiza kwiga segondere,ntakazi nabonye ubu ncuruza nkoko ariko nta mafaranga arimo,nkubu muri uyu murenge tubonye ishuri ry’imyuga bakaduhugura byadufasha cyane kuko byatuma tuzajya twiga dutaha iwacu ntibitugore.”

Hategekimana Jean De Dieu, utuye muri uyu murenge avuga ko urubyiruko rwiga imyuga muri uyu murenge ari ruke cyane kuko kwiga imyuga kure bibagora bitewe nuko bisaba gucumbikayo,ariko imyuga ibegereye byatuma bayiga bakikura mu bushomeri.

Ati “Nk’ubu ahantu twakiga imyuga hatwegereye ni nko muri kilometro 20,urumva kujyayo ugakodesha inzu zo gucumbika urubyiruko rwinshi birarunanira kandi rufite inyota yo kwiga imyuga.Baramutse batwegereje ayo mashuri natwe ababuze ayo menshi yo gucumbikayo twayiga kandi turi benshi muri iyi santire urubyiruko rurahari rubishaka.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli bwo buvuga ko icyo kifuzo bwakigejejweho nabwo ubu ngo bukaba buri gukora ubuvugizi kugirango,ishuri risanzwe ryigisha imyuga mu buryo bwa segondaire(TSS) habe hashyirwamo n’icyiciro kigisha imyuga mu gihe gito(VTC).

Muragijemungu Archade umunyamabanga nshingwa bikorwa we agira ati” Ndibaza ko kuba hano hari ikigo cya WDA,byoroshye kuba banashyiraho gahunda y’uru rubyiruko rwiga igihe gito imyuga kuko basanzwe bahakorera.Twakoze ubuvugizi hasigaye gukomeza gukurikirana ariko icyizere kirahari.”

Umurenge wa Mutendeli ni ugizwe n’urubyiruko rwinshi usanga mu busantire bwa Mutendeli.Uturanye n’umurenge wa Kazo yose uko ari imirenge ibili ntashuri ry’imyuga ifite nubwo urubyiruko ruhatuye rugaragaza inyota nyinshi yo kuyiga.

Mu Rwanda urubyiruko rukangukiye kwiga imyuga bitewe n’inyungu ruri kubona mu bayize mugihe mbere wasangaga bavuga ko imyuga yigwa n’abaswa bananiwe ibindi byo kwiga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka