Musanze: Umugore n’umugabo bakabakaba imyaka 45 basubiye mu ishuri

Umugore w’ imyaka 44 n’umugabo w’imyaka 43 bo mu Karere ka Musanze bafashe icyemezo cyo gusiga abana n’abafasha babo mu rugo basubira ku ntebe y’ishuri kwiga imyuga, kugira ngo bazagire icyo bamarira imiryango yabo.

Masengesho Judith ufite abana barindwi ndetse n’abakwe babiri, utuye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange arimo kurangiza amasomo y’ubudozi mu Ishuri ry’imyuga rya “Vision 2020 Vocational training center” rikorera mu Murenge wa Nyange.

Ku myaka iri hejuru ya 40, abagabo n’abagore benshi batekereza ko batagishoboye cyane cyane ibijyanye no kwiga bitwaje ko imyaka yabasize, ugasanga umutima wabo bawushyize ku masaziro yabo bamwe bahangayitse ko azababera mabi bagasaza banduranyije, ariko Masengesho we atandukanye n’abo.

Masengesho yasubiye ku ntebe y'ishuri ngo azibesheho adateze amaboko.
Masengesho yasubiye ku ntebe y’ishuri ngo azibesheho adateze amaboko.

Uyu mubyeyi uvuga atuje yabwiye Kigali Today ko yashatse umugabo yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ageze mu mwaka wa gatanu arahagarara. Ngo igitekerezo cyo kwiga imyuga cyaje nyuma yo gusanga indoto ze zo kurangiza amashuri atazazigeraho abana be na bo bari kwiga.

Agira ati “Kuko ubuzima bwo hanze bwari bundambiye nari naracikirije amashuri ngeze mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye narabitekereje mbona ko kwiga bitagishotse n’abana bageze mu mashuri yisumbuye, ubu mfite abakwe babiri n’abuzukuru batatu, ni ho nafashe icyemezo cyo kwiga imyuga ngo nziteze imbere”.

Undi witabiriye kwiga imyuga akuze ni Musabyimana Thomas w’imyaka 43 na we wo mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze. Uyu mugabo ufite abana batanu ngo icyatumye asubira ku ntebe y’ishuri akuze ni uko umurimo w’ubuhinzi yakoraga yabonye nta ho wamugeza muri iki gihe.

Ati “twari dusanzwe dutunzwe n’ubuhinzi ariko witegereje muri iyi minsi usanga ubuhinzi bugenda bucogora…ubutaka bwamaze kugunduka usanga nta musaruro ku buryo umuntu yazabona ibitungira umuryango”.

Musabyimana yasanze ubuhinzi bwonyine ntaho bwazamugeza muri iki gihe.
Musabyimana yasanze ubuhinzi bwonyine ntaho bwazamugeza muri iki gihe.

Musabyimana na Masengesho baratsinda neza mu mu ishuri biga igihe cy’amezi arindwi nyuma y’aho bagahabwa imyemezabumenyi (certificate). Bavuga ko icyo bashyize imbere ari ukwikorera bakaba bakwibeshaho n’imiryango yabo.

Kwiga ni ubushake, imyaka yo ngo si imbogamizi; nk’uko babyemeza, bongeraho ko kwigana n’abana babo kuko hafi ya bose bababyaye nta kibazo bibatera, ibyo batumva barafatanya.

Masengesho akangurira abandi bakuze kutitinya bakiga imyuga. Ati “nabakangurira kutitinya kuko umwuga ntusaza ntunagira igihe ushakiye cyose ufite umugambi wabyiga kandi ukabimenya”.

Uretse Musabyimana na Masengesho, hari n’abandi bagore bagera ku batanu biga kudoda muri iri shuri bafite imyaka iri hejuru ya 37, bigaragaza ko abantu batandukanye barimo n’abakuze bakangukiye kwiga imyuga muri iki gihe kuko babona ko yabagirira akamaro mu buzima bwabo.

Ikibazo ni amashuri y’imyuga akiri make. Mu Karere ka Musanze hari amashuri y’imyuga umunani gusa yigamo abanyeshuri 622.

Ubuke bw’amashuri y’imyuga si umwihariko w’Akarere ka Musanze gusa kuko kuko imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) igaragaza ko mu Rwanda hari amashuri 365 yigamo abanyeshuri ibihumbi 90, mu gihe muri 2018 hifuzwa ko baba ari 60% by’abanyeshuri bose.

NSHIMIYIMNANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka