Musanze: Amashuri 21 ntiyabonye umwana ujya mu mashuri y’icyitegererezo

Mu mashuri abanza 90 ari mu Karere ka Musanze, agera kuri 21 nta munyeshuri n’umwe wabonye ibarurwa imwemerera kujya kwiga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, azwi nk’amashuri y’icyitegererezo.

Ibi bivuze ko ayo mashuri yatsinze ariko ku gipimo cyo hasi kuko atabashije gutsindisha abanyeshuri ku buryo hari ababona amanota 18, inota fatizo ryafatiweho ku bahungu na 25 ku bakobwa.

Mu nama Guverineri Bosenibamwe Aimé yagiranye n’abarezi bo mu Karere ka Musanze, kuwa Gatatu tariki 21/01/2015, yavuze ko abayobozi b’amashuri batazajya batsindisha abanyeshuri na bo bagomba kubibazwa birukanwa ku kazi.

Asanga icyatuma imitsindire izamuka biruseho ari uko hagomba kubaho amahiganwa mu mitsindire, ibigo byakoze neza bikabishimirwa ku mugaragaro.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama y'uburezi yaherukaga kuba muri 2010.
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama y’uburezi yaherukaga kuba muri 2010.

Icyakora, igipimo cy’imitsindire muri ako karere cyarazamutse mu mashuri abanza kiva kuri 79% mu mwaka wa 2013 kigera kuri 81.4% mu mwaka wa 2014. Mu mashuri yisumbuye na ho cyarazamutse kigera kuri 85.5% kivuye kuri 81.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride yashimye uko abarezi bakoze mu mwaka wa 2014 by’umwihariko ishuri ribanza rya Fatima na G.S Kampanga byatsindishije abanyeshuri hafi 100%.

Agira ati “Turashimira cyane G. S. de Fatima bakoresheje abanyeshuri 166, [muri bo] 164 baratsinda, hanyuma muri secondaire nagira ngo munshimirire G.S. Kampanga mu mashuri ya 9YBE yakoresheje abana 172 [muri bo] 171 baratsinda muri bo 134 babona amabaruwa abajyana muri mashuri acumbikira abanyeshuri”.

Amashuri abanza yigenga ni yo yahize ayandi mu gutsindisha cyane mu gihe amashuri ya Leta bigaragara ko akiza inyuma.

Abarezi batazajya bagaragaza umusaruro mu bizamini bya Leta bazajya basezererwa.
Abarezi batazajya bagaragaza umusaruro mu bizamini bya Leta bazajya basezererwa.

Ubusanzwe abarezi n’abayobozi b’amashuri bakorera ku mihigo igaragaraza igipimo cy’imitsindishirize y’abanyeshuri mu masomo no mu bizamini bya Leta bifuza kugeraho. Ibi bishimangira ko igipimo cy’imikorere myiza ya mwarimu n’umuyobozi w’ishuri ishingira cyane ku byavuye mu bizamini bya Leta.

Abarezi baganiriye na Kigali Today bavuga ko imitsindire y’abanyeshuri ari uruhererekane rw’abantu batatu barimo n’umubyeyi ugomba no kumukurikirana nyuma y’ishuri areba niba yakoze imikoro mwarimu yamuhaye.

Hari ababyeyi batunga urutoki bamwe mu barezi batita ku burezi bw’abana babo bitwaje ko bakorera “umushahara muto”.

Muhawenimana Daphrose, umurezi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Busogo II avuga ko uwo muco udakwiye, kuko baba baragasabye babizi bityo bagomba kugakorana umurava kuko icyo umuntu akora ari cyo kimuhesha icyo kurya kandi iyo agikoze neza n’Imana imushima.

Nshimiyimana Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka