Amwe mu masomo azatangirwa muri iyi kaminuza ni: Uburezi bw’abana b’incuke/Early Childhood Education, Icyongereza, Igifaransa n’Uburezi/ Education in English and French, Icyongereza, Igiswahili n’Uburezi /Education in English and Swahili, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Uburezi/Education in English and Kinyarwanda, Ikoranabuhanga, Ubumenyi bw’isi n’Uburezi / Education in Computer Science and Geography, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi n’Uburezi/Education in Economics and Geography.
Ubuyobozi bw’Indangaburezi College of Education, buravuga ko bwashimishijwe no kuba bwemerewe gutangira imirimo yabwo yo guteza imbere uburezi mu Rwanda; nk’uko byatangajwe na Rutayisire Jean ugarariye iyi kaminuza imbere y’amategeko.
Rutayisire avuga ko imyiteguro yose irebana n’iyi kaminuza yari yararangiye ngo bari bategereje kwemererwa gusa.
Ubu ngo iki giye gukurikiraho ni ugushaka abakozi bose bagatangira imirimo, ndetse bagatangira no gukangurira abanyeshuri bifuza kuhiga gutangira kwiyandikisha kuko amasomo agomba gutangira muri Nzeri 2013.
Indangaburezi College of Education yahawe uruhushya rw’agateganyo n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 24/04/2013.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ese Geography _economic in education yaburi munsi irahari?
Ese kwiyandikisha bisaba iki?
ndashima umuyobozi wiko kigo rwose arasobanutse icyo gitekerezo nikiza cyane pe.nanjye nzaga kuhiga ndahakunda cyane nahize muwakane gusa comptability mpita njya mugahozo shalom.turabashimiye byumwihariko Gatali sylver.
Ibibintu Byogushinga Univeristy Muruhango Nibyiza Kuba Twari Dufite Ispg Gitwe Ntibyari Bihagije, Ahubwo Mu Masha Bazongeremo Medecine.