Muri Nzeri hazatangira Kaminuza ya mbere mu karere ka Ruhango

Guhera muri Nzeri 2013 mu karere ka Ruhango bwa mbere hazatangira ishuri rikuru rizajya ritanga amasomo y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 izaba yitwa Indangaburezi College of Education.

Amwe mu masomo azatangirwa muri iyi kaminuza ni: Uburezi bw’abana b’incuke/Early Childhood Education, Icyongereza, Igifaransa n’Uburezi/ Education in English and French, Icyongereza, Igiswahili n’Uburezi /Education in English and Swahili, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Uburezi/Education in English and Kinyarwanda, Ikoranabuhanga, Ubumenyi bw’isi n’Uburezi / Education in Computer Science and Geography, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi n’Uburezi/Education in Economics and Geography.

Ubuyobozi bw’Indangaburezi College of Education, buravuga ko bwashimishijwe no kuba bwemerewe gutangira imirimo yabwo yo guteza imbere uburezi mu Rwanda; nk’uko byatangajwe na Rutayisire Jean ugarariye iyi kaminuza imbere y’amategeko.

Amasomo azajya atangirwa muri kaminuza "Indangaburezi College of Education"
Amasomo azajya atangirwa muri kaminuza "Indangaburezi College of Education"

Rutayisire avuga ko imyiteguro yose irebana n’iyi kaminuza yari yararangiye ngo bari bategereje kwemererwa gusa.

Ubu ngo iki giye gukurikiraho ni ugushaka abakozi bose bagatangira imirimo, ndetse bagatangira no gukangurira abanyeshuri bifuza kuhiga gutangira kwiyandikisha kuko amasomo agomba gutangira muri Nzeri 2013.

Indangaburezi College of Education yahawe uruhushya rw’agateganyo n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 24/04/2013.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ese Geography _economic in education yaburi munsi irahari?
Ese kwiyandikisha bisaba iki?

Aimee yanditse ku itariki ya: 16-03-2023  →  Musubize

ndashima umuyobozi wiko kigo rwose arasobanutse icyo gitekerezo nikiza cyane pe.nanjye nzaga kuhiga ndahakunda cyane nahize muwakane gusa comptability mpita njya mugahozo shalom.turabashimiye byumwihariko Gatali sylver.

uwababyeyi sylvine yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ibibintu Byogushinga Univeristy Muruhango Nibyiza Kuba Twari Dufite Ispg Gitwe Ntibyari Bihagije, Ahubwo Mu Masha Bazongeremo Medecine.

Merard yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka