Murama: Ishuri ryahoze ricumbikira abanyeshuri rirasabirwa guhindurwa iryimyuga ngo rifashe urubyiruko

Abatuye umurenge wa Murama ho mu karere ka Ngoma,barasaba ko ishuri ryahoze ricumbikira abanyeshuri rya ES.Rukira,ryahindurwa ishuri ry’imyuga kuko inyubako ziri shuri ziri kononekara kubera amashuri atagikoreshwa yose kandi yaratwaye ingufu ababyeyi na leta yubakwa.

Igitekerezo cyo guhabwa ishuri ry’imyuga muri uyu murenge bagitanze ubwo basurwaga n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu Mupenzi George, kuwa kabiri tariki 22/12/2014.

Iri shuri ubwo hatangizwaga gahunda y’amashuri y’icyitegererezo mu turere (scholl of excellce) ntiryatoranijwe kugirango rijye ricumbikira abanyeshuri bituma rihinduka 9YBE.

Muri iyi nama umwe mu batuye uyu murenge wa Murama yatanze igitekerezo ko iri shuri ryahinduka rikajya ryigisha imyuga mu mashuri yisumbuye ndetse no kubashaka amahugurwa mu gihe gito(TSS na VTC) kuko ngo amashuri menshi ari gupfa ubusa akaba yanakangirika kuko batakiyakoresha.

Yagize ati” “Turasaba ko nkamwe ubuyobozi mwadukorera ubuvugizi kugirango ariya mashuri yagoye leta n’abaturage bayubaka yoye gukomeza kwangirika apfa ubusa kubera kudakorerwamo. Hano dukeneye amashuri y’imyuga nta shuri ritwegereye ryigisha imyuga kandi tuyakeneye cyane ngo abana bacu bagire ejo heza.”

Ubuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu,Mupenzi George,yashimye icyo gitekerezo maze yizeza ko azabakorera ubuvugizi hejuru ngo babe bahabwa iryo shuri ry’imyuga rifashe urubyiruko kumenya umwuga.

Yagize ati “Mbijeje ubuvugizi kandi ndizera ko bizashoboka kuko leta yacu ishyize imbere amashuri y’imyuga kuko twabonye ko tuyakeneye cyane mu Rwanda. Nkubu turigukoresha abanyamahanga benshi mu bwubatsi n’ahandi kubera ko ntabanyarwanda bahagije babizi.”

Amashuri yigisha imyuga kugera ubu ashyizwemo ingufu mu kuyateza imbere nyuma yuko ubundi ntagaciro gakomeye yahabwaga mbere kuko byavugwaga ko yigwaga n’umunyeshuri wananiwe andi masomo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka