Mu Rwanda hatangijwe ishuri ryigisha gukora filimi, riri ku rwego mpuzamahanga

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) gifatanyije na Sosiyete ikora filimi y’Abanayamerika (Pixel Corps), kiratangiza kuri uyu wa gatanu tariki 26/10/2012, ishuri ryitwa ADMA ryigisha gukora filimi, ry’intangarugero muri Afurika.

Sosiyete Pixel Corps ivuga ko yaje gutangiza ishuri rya filimi mu Rwanda ryitwa Africa Digital Media Academy (ADMA), kubera umuhate Leta y’u Rwanda ifite mu guteza imbere ikoranabuhanga, no gushaka ibisubizo ku bushomeri bwibasiye urubyiruko muri iki gihe.

“Iri shuri rizaba ari intangarugero muri Afurika, rikazafasha Abanyarwanda n’abandi baturage bo muri Afurika y’uburasirazuba bazaryigamo, gushora ibihangano byabo ku masoko mpuzamahanga”, nk’uko umuyobozi wa Pixel Crops, Alexander Lindsay yatangaje.

Ni ishuri rizakora filime ziri ku rugero rw’izikorwa n’Abanyamerika

Umuyobozi w’ikigo WDA, Jerome Gasana, avuga ko Abanyarwanda bagiye kuva ku gukora filimi zitabasha gutandukanywa n’ikinamico, kandi zikorwa hatagamijwe kuzishora ku masoko yo hanze.

Yagize ati: “Urwego rwa filimi zikorwa n’Abanyamerika si rwa rundi umuntu ajya gufata amashusho y’umuntu ugenda mu muhanda cyangwa uhanuka ahantu hareshya na metero imwe, ahubwo umuntu ashobora kugenda intambwe imwe bakiyituburamo nyinshi kandi ishusho ye bakayifata itagaragaza aho aherereye….”.

“Aho umuntu ahubuka mu ndege hejuru cyane akagera hasi akiri muzima, kandi atari ko byagenze”, ibi byose Abanyarwanda bazabyigira hano mu gihugu, nk’uko Umuyobozi wa WDA Gasana yasobanuye.

Ikiguzi cyo kwiga muri iryo shuri rya ADMA riri mu mujyi wa Kigali, imbere y’aho sosiyete y’ubwishingizi SORAS ikorera, ntabwo kirumvikanywaho n’impande zombi (WDA na Pixel).

Icyakora ngo uryiga agomba kuba azi urimi rw’icyongereza cyangwa akabifatanya no kwiga gukora sinema, hakiyongera ho ubushake ndetse n’intego zo kuzabyaza umusaruro ibyo yize.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BIBAYE NGOMBWA MWAMPERAHO

ALIAS yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

bagerageze kugabanura school fees,ubundi bakangurire abantu kuryiga,ibyo nibabikurikiza riza komera.

musonera silas yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

buriya rizigamo umugabo risibe undi!amashuri y’Abanyamerika hano niko amera!kereka His Excellence niyentervenant naho ubundi rizaba rihenze cyane!

Love yanditse ku itariki ya: 26-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka