Mishungero: Ngo nta mwana ugita ishuri ngo ajye gusoroma icyayi no gukura amabuye

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Mishungero mu Murenge wa Nyabimata bafite abana biga mu ishuri ry’inshuke n’iribanza rya Mishungero baratangaza ko kuva muri 2008 aho umushinga Global Health to Hill utangiriye kubagaburira inshuro ebyiri ku munsi ngo byatumye nta mwana wo muri ako gace ugita ishuri cyangwa ngo asibe yagiye gushaka imibereho mu gusoroma icyayi no gukura amabuye.

Aba babyeyi bavuga ko uyu mushinga waje mu gihe abana birirwaga mu mirima y’ibyayi bakorera amafaranga, abandi ngo bakirirwa bakura amabuye mu birombe.

Ababyeyi b'abana bahabwa ubufasha bwo kubona aho barara heza.
Ababyeyi b’abana bahabwa ubufasha bwo kubona aho barara heza.

Ngo byaturukaga ahanini ku buke n’inzara byari byugarije aka gace, bigatuma ababyeyi batabasha kubona ibyo kurya bihagije bitunga abana babo.

Nyandwi Beatrice, umubyeyi ubarirwa mu cyiciro cy’abahejwe n’amateka akaba anatuye mu Murenge wa Nyabimata, avuga ko uyu mushinga wabafashirije abana kugana amashuri, warangiza ukanagerekaho gufasha ababyeyi babo mu miryango kugira ngo igihe abana batashye bajye babona uko babaho.

Ati "Baradufashije cyane baturerera abana, natwe bakadufasha, bakaduha amatungo n’ibindi byangombwa nkenerwa, barakagira Imana”.

Nyandwi Beatrice avuga ko abana babo basigaye biga neza nta kibazo kuko nta nzara bagitaka.
Nyandwi Beatrice avuga ko abana babo basigaye biga neza nta kibazo kuko nta nzara bagitaka.

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Mishungero, Habumugisha Pierre, avuga ko kuva aho ubu bufasha butangirijwe kuri iri shuri ngo umubare w’abana bavaga mu ishuri bagiye gushaka imibereho wagabanutse, akongeraho ko n’ireme ry’uburezi ngo ryazamutse kuri ubu mu mwaka usoza amashuri abanza bakaba basigaye batsinda 100%.

Uyu muyobozi kandi asaba ababyeyi baba bagifite imyumvire yo gusibya abana ishuri cyangwa bakaribavanamo babohereza mu mirimo ivunanye kubireka, kuko ngo ishuri ari wo murage nyawo ku mwana.

Ati "Umubyeyi waba agifite iyo myumvire yayireka kuko ishuri ni wo murage nyawo wo kuraga umwana. Iyo umwana yize bimuha amahirwe yo kwibeshaho no mu gihe waba utakiriho”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Global Health to Hill muri Paruwasi ADEPR Rutiti, Murwanashyaka Jean de Dieu, avuga ko uyu mushinga utaraza abana benshi birirwaga mu mirimo ivunanye bashaka imibereho, ariko ubu bose ngo bakaba baragannye ishuri.

Yongeraho ko n’ababyeyi b’aba bana bahabwa ubufasha bunyuranye bubafasha no gutunga abana mu gihe batari ku ishuri, ariko cyane cyane ngo bakibanda ku guhindura imyumvire yabo.

Ati "Dufashe urugero nko mu bahejwe n’amateka, ntibari bazi ko korora ihene utayibaze bishoboka, ariko ubu twarabigishije barorora kandi bakoroza n’abandi”.

Umushinga Global Help to Hill ku ishuri ribanza rya Mishungero ufasha abana 570 biga mu mashuri y’inshuke n’abanza, bakagaburirwa mu gitondo bakigera ku ishuri aho bahabwa igikoma, ndetse na saa sita bagahabwa amafunguro.

Uretse kubagaburira ku ishuri kandi, banahabwa ibyo kurya batahana, kugira ngo basangire n’abasigaye mu rugo, hakiyongeraho kubafasha gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza,ndetse no koroza imiryango yabo inka n’amatungo magufi.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka