MINEDUC yishimiye ireme ry’amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013

Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye asanzwe, ayigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ndetse n’amashuri nderabarezi ya TTC, ngo agaragaza ko ireme ry’uburezi rigenda ritera imbere, nk’uko Ministiri w’uburezi, Dr Vicent Biruta yabitangaje.

Ijanisha rusange ry’abanyeshuri bose batsinze mu mashuri yisumbuye asanzwe, TVET na TTC rigaragaza ko abatsinze bangana na 88.1% by’abakoze ibizamini.

Ministiri Dr Biruta niwe watangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye kuri uyu wa kane tariki 13/2/2014, aho abanyeshuri 31,125 biyandikishije gukora ibizamini mu mwaka ushize wa 2013, ubagereranyije n’abiyandikishije mu mwaka wa 2012 banganaga na 33,780.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Vincent Biruta (ibumoso), asobanura ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2013.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta (ibumoso), asobanura ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2013.

Muri 31,125 biyandikishije, abakoze ibizamini ni 30,788 abasigaye ngo baretse kubera impamvu zitandukanye; mu bakoze ibizamini hatsinze abagera kuri 27,330. MINEDUC ivuga ko ari ubwa mbere umubare w’abakobwa batsinda uba munini kurusha uw’abahungu; aho ngo abakobwa bangana na 58%, abahungu ari 42%.

Impamvu mu mwaka ushize wa 2013 abakoze ibizamini babaye bake ugeranyije na 2012, ngo hari benshi bari barasimbutse cyangwa barakopeye basubizwa gukora ibizamini, ndetse umubare w’abakandida bigenga nawo ngo waragabanutse.

Muri TVET, MINEDUC yishimira ko abakoze ibizamini biyongereyeho 25.5% , ngo bigaragaza ko abanyeshuri bagenda bumva akamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko Ministiri Dr Biruta yabisobanuye.

Muri TTC hiyandikishije abakandida 3,355 barimo abakobwa 55.6% n’abahungu 44.4%, nabyo ngo ni inkuru nziza; icyakora abahungu akaba ari bo barushije abakobwa cyane.

MINEDUC ivuga kandi ko yafashe ingamba zihamye, bituma amakosa yo gusimbuka, gukopera no kwiba ibizamini aba make cyane ugereranyije n’umwaka washize wa 2012. Abanyeshuri 31 nibo bagaragazwa ko bakopeye, biturutse ku kuba ngo hari aho bagiye bicarana mu bizamini.

Mu ngamba zafashwe harimo gusubiza inyuma abasimbutse amashuri, gufatanya mu nzego z’umutekano, kugabanya uburiganya hahindurwa abayobozi b’ibigo, bakaba bajyanywe guhagararira ibizamini ku bigo bitari ibyabo.

Umuyobozi mukuru w'ikigo WDA, Gasana Jerome, ashyikirizwa na Minisitiri w'Uburezi ibyavuye mu bizamini by'ubumenyi ngiro.
Umuyobozi mukuru w’ikigo WDA, Gasana Jerome, ashyikirizwa na Minisitiri w’Uburezi ibyavuye mu bizamini by’ubumenyi ngiro.

Uturere twatsindishije abanyeshuri benshi ni Nyaruguru, Ngoma Muhanga na Gatsibo,nk’uko MINEDUC ibigaragaza.

Ikigo cy’uburezi cyatanze amanota mu buryo bw’inzego, aho urwego ruhagarariwe n’inyuguti ya A ari rwo rw’ikirenga (bivuze amanota menshi), hagakurikiraho inyuguti za B,C,D,E,S; hanyuma inyuguti F igasobanura ko umunyeshuri yatsinzwe.

Amashuri afite za A nyinshi kurusha andi mu gihugu ni GS Ste Bernadette Save, E.SC. Byimana, Petit Seminaire Rwesero, G.S.O Butare, Lycee de Kigali, King David Academy, Corner Stone Leadership Academy, E.S Nyakabanda, G.S. Bigugu na G.S. St Joseph Kabgayi.
Amanota yavuye mu bizamini by’amashuri yisumbuye ari ku rubuga rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Abanyeshuri babaye aba mbere muri buri somo

Uwabaye uwa mbere muri siyansi no mu bugenge ni Tuyishime Gilbert wo muri GS APAPEP Byumba; mu binyabuzima ni Bonheur Moise naho mu bugenge, ubutabire n’imibare ni Bikorimana Desire bo muri E.SC. Byimana, mu butabire ni Mugisha Edward wo muri ES Kayonza.

Mu mibare ni Mutoniwase Esperence wo muri Lycee de Kigali, mu bukungu ni Ishimwe Justin wo muri College de Rushaki, mu mateka ni Mukasakindi Marie Therese, mu Kinyarwanda akaba Munezero Sandrine naho mu mateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi akaba Karigirwa Bonheur bo muri GS Ste Bernadette Save.

Mu bumenyi bw’isi ni Kubwimana Mico Gervais wo muri College de Karambi, mu cyongereza ni Karugahe Mutoni Leonia wo muri Sunrise High School; mu mibare, ibinyabuzima n’ubutabire ni Irumva Anastase wo muri Petit Seminaire Rwesero; mu bugenge, ubutabire n’ibinyabuzima ni Niyotwambaza Jonathan wo muri GSO Butare.

Kaminuza y’u Rwanda (UR) niyo igiye kujya ishyira abanyeshuri mu mashami yayo ari mu bice bitandukanye by’igihugu, aho gukorwa na REB nk’uko byari bisanzwe. Aha Ministiri Dr Biruta yasobanuye ko impamvu ari uko UR ari yo izi neza amashami ayigize n’aho yashyira buri munyeshuri watsinze.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

vtc byaba byiza nazo zigiye zihurira kukizamini na program zikanozwa

[email protected] yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

kuvugako abakobwa batsinze kurusha abahungu ntitubyumva kimwe kuko ibigaragara nuko hari faveur baha abana baba kobwa muburyo bwo kwigaranzura amateka.kuko hari amanota bafatiraho kubakobwa atandukanye n;ayabahungu.mujye mushyira umupira hasi buriwese akine uko ashoboye.ubwose abahungu babaye abaswa nyuma ya 2005.iyo ni kata mukoresha muburezi

nteta yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

nibyiza kuba abana batsinze kugire cyo hejuru, ariko ndagira nigirira inama abanyeshuri bazagira amahirwa yo gukomeza za kaminuza , turacyafite ijanisha riri hasi cyane ryo gusoma ibitabo muri za kaminuza zacu, mwo kagira Imana n’amafaranga mwe mukunde gusoma uko mukunda kureba imipira , mugakunda kureba no kumva indirimbo, mugakunda kureba filimi aho usanga umuntu ahobora kurara ijoro ryose areba filimi, ibintu ibisimbuje ibitabo ukurara ujoro usoma igitabo ndakubwiza ukuri ko tutakongera kurira ngo igihugu cyacu gifite ireme ry’uburezi riri hasi, mu makaminuza ya cu hari ikibazo cy’ubunebwe bwo kurwego rwo hejuru , tugeragezwe twirememo umuco wo gusoma tubikunde, “UBWENGE BUVA MUKABUNO” Bivuzen go uticaye ngo usome bihagije ntuzategereze ngo hari cyo uzimenyera

maniraho yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka