Kayonza: Nyuma yo gufunga kaminuza ya CIP, abayigagamo baheze mu gihirahiro

Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza yitwaga Community Intergrated Polytechnic CIP baravuga ko bahejejwe mu gihirahiro n’ubuyobozi bw’iyo kaminuza, nyuma y’aho ifungiwe kubera kutuzuza ibyangombwa.

Iyo kaminuza yari ifite amashami mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Musanze, icyicaro gikuru kikaba mu mu karere ka Kayonza. Yari yakinguye imiryango ku itariki ya 01/10/2012, ifungwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 05/2013 ubwo abanyeshuri bari batangiye igihembwe cya kabiri.

Hashize amezi atandatu ntawe ukandagiza ikirenge aho kaminuza ya CIP yakoreraga.
Hashize amezi atandatu ntawe ukandagiza ikirenge aho kaminuza ya CIP yakoreraga.

Ubwo iyi kaminuza yafungaga imiryango ku buryo yitaga ubw’agateganyo, ngo abanyeshuri biga mu mashami y’iyo kaminuza bose ngo batumiwe mu nama i Kigali, abayobozi b’ishuri bababwira ko bari kwirukanka mu mayira yose ngo bacyemure ikibazo cyatumaga ihagarikwa ku buryo ngo mu kwezi kwa 07/2013 bari gusubukura amasomo.

Uwari umuyobozi w’umuryango w’abanyeshuri bigaga muri iyo kaminuza, Muhoza Dieudonne hamwe na bagenzi be bayoboranaga, bavuga bitashobotse ko amasomo asubukurwa mu kwezi kwa karindwi nk’uko abayobozi babivugaga. Bavuga ko bakomeje kubaza mu buyobozi bw’ishuri kugira ngo bamenye igihe bazasubukurira amasomo, ariko igisubizo bahabwaga ngo kikaba kimwe kugeza n’uyu munsi.

Uyu Muhoza yagize ati “Batubwiraga ko bari kubyirukankamo nko mu kwezi kwa karindwi tugomba gukomeza amasomo. Twakomeje kubaza ubuyobozi batubwira ko dukomeza kwihangana. Buri gihe kwihangana!” Uko uyu Muhoza abisobanura, ngo nk’abanyeshuri bigaga muri iryo shuri rikuru bumva baraheze mu gihirahiro kuko na n’ubu batazi niba baziga cyangwa ishuri ryabo ryarahagaritswe burundu dore ko n’ubuyobozi butagira icyo bubivugaho.

Amashami y’iyo kaminuza yose ngo yari amaze kugira abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri. Kuva iryo shuri rihagaritswe, iyo abanyeshuri babajije igihe bazongera kwigira ngo bahabwa igisubizo kimwe ko ‘mu cyumweru gitaha bizakemuka’ ariko bigakomeza bityo ku buryo ubu hashize amezi akabakaba umunani nta kuri gutomoye abo banyeshuri baramenya.

Kaminuza ya CIP yavuzweho no kugira ibikoresho by'ikoranabuhanga ngo bidahagije
Kaminuza ya CIP yavuzweho no kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo bidahagije

Abari bamaze kwishyura amafaranga y’ishuri ntibarayasubizwa mu gihe bamwe mu banyeshuri basa n’aho batakinafite icyizere cy’uko iryo shuri rizongera gufungura imiryango. Bamwe bakavuga ko ubuyobozi butababwiza ukuri ngo bamenye niba bazongera kwiga, kandi hari abashoboraga kuba bariyandikishije mu yandi mashuri bagakomeza kwiga batadindiye cyane.

Iryo shuri ngo ryari ryahawe icyemezo cy’agateganyo cyagombaga kurangirana n’ukwezi kwa 03/2013, nk’uko abanyeshuri baryigagamo babivuga. Bimwe mu byaba byaratumye iryo shuri rihagarikwa harimo kuba nta laboratwari [laboratoire] yagombaga gukoreshwa n’abigaga mu ishami ryigisha ubuvuzi bw’amatungo ishuri ryari rifite.

Kuri ibi haniyongeraho kuba ngo iryo shuri ritari rifite ibikoresho bihagije by’ikoranabuhanga, ndetse n’abigaga mu ishami rijyanye n’ubwubatsi na bo bakaba nta bikoresho bari bafite.

Iyi ngo ni laboratoire CIP yari yaratangiye kubaka.
Iyi ngo ni laboratoire CIP yari yaratangiye kubaka.

Mu kwezi gushize ku Ugushyingo Kigali Today yavuganye n’umuvugizi w’iyo kaminuza, Emmanuel Shamakokera avuga ko nta makuru yuzuye afite ariko ngo bizacyemuka vuba. Icyo gihe yavuze ko hari ibyari bimaze gukorwa ariko ntiyavuga ibyo ari byo, avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2013 ari bwo yari kuzatangaza amakuru afatika y’aho bigeze. Kugeza ubu ariko ntaremera kugira icyo atangariza Kigali Today.

Ukwibeshya mu guha CIP ibyangombwa

Iyo kaminuza ikijyaho ngo yari mu mihigo y’akarere ka Kayonza. Umuyobozi w’ako karere Mugabo John avuga ko ari kaminuza yigisha ibijyanye n’imyuga, akavuga ko bishoboka ko mu kuyiha icyemezo hashobora kuba harabayeho kwibeshya bakeka ko ari ishuri rizaba riri ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ariko nyuma ngo biza kugaragara ko ari kaminuza kandi rigomba kwemezwa n’inama y’abaminisitiri.

Ati “Kaminuza yagombaga gutangira ari uko ifite icyemezo cy’inama ya guverinoma kuko ni imwe muri kaminuza n’ubwo mu ntangiriro abantu bari bibeshye bibwira ko izaba iri ku rwego rw’amashuri yisumbuye atanga impamyabumenyi za A2 ariko ubu byamaze kugaragara ko izaba iri ku rwego rw’amashuri makuru itanga impamyabumenyi ya A1. Ni ukuvuga ko iri ku rwego rwa kaminuza kandi ibigo biri mu rwego rwa kaminuza bitangira ari uko byahawe icyemezo cyo gukora n’inama y’abaminisitiri.

Uhereye iburyo ni uwari perezida w'umuryango w'abanyeshuri, visi perezida, umunyamabanga n'undi munyeshuri. Bose baheze mu gihirahiro.
Uhereye iburyo ni uwari perezida w’umuryango w’abanyeshuri, visi perezida, umunyamabanga n’undi munyeshuri. Bose baheze mu gihirahiro.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro muri minisiteri y’uburezi, Albert Nsengiyumva n’abandi bakozi bakora mu rwego rw’uburezi basuye iryo shuri, bareba inzu y’isomero na laboratwari hanatangwa urutonde rw’ibindi iryo shuri ryagombaga kuzuza kugira ngo ryemererwe kongera gukora.

Uyu muyobozi asa n’utazi neza aho iryo shuri rigejeje rikemura ibyo ryagombaga kuzuza, akavuga ko ubuyobozi bw’ishuri ari bwo bwatanga ayo makuru. Anavuga ko nta wakwemeza igihe iryo shuri rizongera gufungurira imiryango, kuko “ishuri nirikemura ibibazo rifite vuba na ryo rizemererwa kongera gukora vuba” nk’uko yabivuze.

Abanyeshuri bo basaba ko ubuyobozi bw’ishuri bwababwiza ukuri bakamenya niba kunoza ibyasabwe ari vuba cyangwa batangira gushakisha ahandi baziga mu yandi mashuri, cyangwa minisiteri y’uburezi ikabashyira mu yandi mashuri bagakomeza kwiga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ariko akajagari kari muburezi kazarangira ryari kweli!!!!!
MUHOZA Dieudonne n’abanyeshuli ayoboye yihangane arikose ko mbona rirutwa na EAV Kabutare kweli buriya ubundi mwari gukuramo ubuhe bumenyi!

bouquetin yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

yewe iyo urebye suburezi ahubwo ni ishoramari ridafite igishoro kuko bigaragara ko uriya mushoramari yateganyaga kuzubaka yishyuwe.tujye tugana amashuri yabize ibyuya akabona ibyangombwa !kandi ubu yateye imbere !icyi si igihe cyo kwigira muri sheeting.Abashinzwe ireme ry’uburezi nabo ntibahumbya pe!uziko bahise batera imboni ririya shuri.

bamenya yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

yewe iyo urebye suburezi ahubwo ni ishoramari ridafite igishoro kuko bigaragara ko uriya mushoramari yateganyaga kuzubaka yishyuwe.tujye tugana amashuri yabize ibyuya akabona ibyangombwa !kandi ubu yateye imbere !icyi si igihe cyo kwigira muri sheeting.Abashinzwe ireme ry’uburezi nabo ntibahumbya pe!uziko bahise batera imboni ririya shuri.

bamenya yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

turaharenganiye bawadusubiza utwacu se cg tugane iyi inkiko

j paul yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ariko abantu bakora bate. Umuntu yatanze dosiye igaragaza icyo azakora none ngo arahagaritswe. Ese yahawe ibya A2 atangiza A1. Iri ryaba ari ikosa rye ndetse n’ubutekamutwe akaba yabihanirwa. Ese yahawe A1 atujuje ibisabwa ibi ni ikosa ry’uwabitanze agomba kwishyura igihombo byateye abanyeshuri kuko baje kwiyandikisha bazi ko ryemewe.

karamaga yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

ariko nigute ibigo nkibi bitangira mu kareka ntihagire ubibuza bikarend aho bimara imezi,imyaka, kugeza aho byambuye abanyarwanda...inzego zibanze n’abandi babifite mu nshingano bagakwiye kubikurikira bitaragera aha

eric yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka