Kayonza: Amashuri y’incuke azarinda abana ihohoterwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwatangije gahunda yo kubaka amashuri y’incuke muri buri mudugudu. Uretse kuba ayo mashuri azongerera abana ubumenyi azanagira uruhare mu kubarinda ihohoterwa.

Mu mididugudu iyo ababyeyi bagiye mu murima basiga abana mu ngo, rimwe na rimwe usanga nta n’umuntu mukuru baba bari kumwe wabacungira umutekano, ariko iyo biriranywe na mwarimu bagira ubumenyi bikanabarindira umutekano; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha.

Mu mirenge y’ibyaro, hari aho abana batangira ishuri bageze ku myaka yo gutangira amashuri abanza.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kubaka amashuri y’incuke mu midugudu bizagira ingaruka nziza haba ku bana no ku babyeyi muri rusange.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yasuye rimwe mu mashuri y'incuke riri kubakwa n'umuganda w'abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasuye rimwe mu mashuri y’incuke riri kubakwa n’umuganda w’abaturage.

By’umwihariko ngo ababyeyi bazabasha kubona umwanya uhagije wo kujya mu yindi mirimo nta cyo bikanga kuko bazajya baba bazi neza ko umwana ari ku ishuri nta kintu cyamuhungabanyije.

Nubwo benshi mu babyeyi bishimira ayo mashuri, baranasabwa uruhare runini cyane kugira ngo azakore neza uko bikwiye.

Hari aho bikunda kugorana ko amashuri y’incuke yigisha, rimwe na rimwe bikanayaviramo gufunga bitewe n’uko ababyeyi badashishikarira gutanga imisanzu ivamo agahimbazamusyi ka mwarimu.

Ababyeyi bo mu karere ka Kayonza basabwe kuzashishikarira gutanga imisanzu bazasabwa gutanga kugira ngo ayo mashuri azabashe kugera ku ntego za yo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka