Kaminuza nkuru y’u Rwanda igiye kwagura ishami ryayo mu karere ka Rusizi

Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, ari mu ruzinduko mu karere ka Rusizi rugamije kwagura ishuri rya kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) ryahatangiye mu mwaka wa 2007 ariko rikaba ritari rifite ubushobozi buhagije kuko aho abanyeshuri bigira ari mu macumbi.

Ubwo yari mu karere ka Rusizi, tariki 19/04/2013, Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko iri shuri rigomba kwaguka rikubakirwa ibyumba bihagije mu nkambi ya Nyagatare ahasanzwe hacumbikirwa impunzi by’agateganyo.

Minisitiri w’uburezi yavuze ko ibi biri no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, aho yari yifuje ko iri shuri ryabyazwa umusaruro ryongererwa ubushobozi haba mu nyubako n’amashami agomba kuzahaba.

Minisitiri w'uburezi n'umuyobozi w'agateganyo wa kaminuza y'u Rwanda basura ahazubakwa ishami rya NUR i Rusizi.
Minisitiri w’uburezi n’umuyobozi w’agateganyo wa kaminuza y’u Rwanda basura ahazubakwa ishami rya NUR i Rusizi.

Ibi ngo bizatuma abanyeshuri b’u Rwanda bigira muri Congo bagaruka kwigira iwabo ndetse n’abanyamahanga babashe kugana iri shuri kuko rizaba rifite ubushobozi bwo gutanga ibisubizo by’ibibazo by’uburezi biri muri iyi ntara y’uburengerazuba kuko nta mashuri makuru nka zakaminuza zihari.

Minisitiri w’uburezi yasabye abayobozi b’akarere ka Rusizi kwihutisha gahunda z’inyubako y’iyi kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi dore ko n’iki cyifuzo gishigikiwe na Perezida Kagame Paul kandi akaba yarasize agihaye umurongo ubwo yahaherukaga.

Prof Manasse Mbonye, umuyobozi w’agateganyo wa kaminuza y’u Rwanda, nawe witabiriye uru ruzinduko yatangaje ko kwagura kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi bitazaba mubijyanye n’inyubako gusa kuko ngo muri aka karere hari byinshi byakurura abanyamahanga bikaba byatuma haboneka umusaruro ushimishije. Yavuze ko ku ikubitiro bateganya kuhongerera amashami y’ubukerarugendo hamwe n’indimi.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rusizi yerekana ahagiye kubakwa ishami rya NUR muri ako karere.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi yerekana ahagiye kubakwa ishami rya NUR muri ako karere.

Abayobozi b’akarere ka Rusizi barimo ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Nirere Francoise, biyemeje gukora ibyo basabwe kugirango ahazubakwa amashuri haboneke vuba kuko iri shuri ryari rikenewe cyane.

Ubusanzwe ishami rya kaminuza y’u Rwanda i Rusizi rifite amashami abiri: icungamutungo n’ikoranabuhanga mu icungamutungo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka