Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ryafashe abandi banyeshuri 30

Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ryafashe abanyeshuri 30 bashya bagiye kwigishwa amasomo ajyanye n’ubuhanzi bw’ubunyamwuga, riboneraho no kumurika urwego rushimishije abamazemo umwaka umwe batangiye bamaze kugeraho.

Abanyeshuri bari hagati y’imyaka 15 na 30 nibo bagiye mu kiciro gikurikiyeho, muri iri shuri rifatwa nk’ishoramari mu buhanzi buzateza imbere igihugu mu minsi iri imbere, nk’uko Jerome Gasana, umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) yabitangarije muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 1/8/2014.

Abatoranyijwe babanje kugaragaza impano zabo.
Abatoranyijwe babanje kugaragaza impano zabo.

Yagize ati “Turagira ngo umuziki Nyarwanda dutangire turebe uburyo nawo waba uburyo ikindi kiciro k’ishoramari. Turashaka kugira ngo mu myaka ibiri cyangwa itatu tuzabe tumaze kugira Abanyarwanda babishoboye noneho dutangire tugurishe umuziki wacu ki isoko ryo hanze.”

Gasana yijeje ko bazakomeza ubufatanye mu buryo butandukanye, bwaba mu gufasha iri shuri mu bushobozi cyangwa mu bucuruzi byose bigamije ubunyamwuga bw’umuziki Nyarwanda. Yanakanguriye abashoramari kwitabira gushora imari mu muziki Nyarwanda.

Abanyeshuri 30 batoranyijwe kujya kwiga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo.
Abanyeshuri 30 batoranyijwe kujya kwiga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo.

Christine Uwamahoro w’imyaka 16 watoranyijwe kwiga mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, yatangaje ko yizeye ko umuziki agiye kwiga uzamuteza imbere. Agira na bagenzi be inama yo kwihuriza hamwe bagafatanya.

Bamwe mu banyeshuri bamaze umwaka muri iri shuri bemeza ko bamaze kugera kure mu bunyamwuga kandi bakaba baratangiye gushakwa n’abantu batandukanye gukorera amafaranga, nk’uko bitangazwa na Kamayiresi Erasme.

Abatangaga amanota bayobowe na Jacques Murigande aka Mighty Popo (iburyo).
Abatangaga amanota bayobowe na Jacques Murigande aka Mighty Popo (iburyo).

Ati “Ubu twemerewe gutangira gukora nk’abanyamwuga kuko ubu tugeze kuri 60% kandi twemerewe kujya gukora ibyo tuzi mu masomo. Gukora umuziki bino bisanzwe ni ibintu byiza ariko kubikora wabyize nibyo byiza kurushaho kuko uba uzi icyo ukora”.

Urubyiruko 30 rwemerewe kwiga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo rwatoranyijwe muri 47 bari batoranyijwe mu gihugu hose. Ikiciro cy’umwaka ushize waa 2014 nacyo cyari kigizwe n’abanyeshuri 30.

Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana.
Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana.

Aba banyeshuri bemeza ko mu Rwanda muri rusange hari abahanzi bake cyane bemeza ko ari abanyamwuga, kuko abandi badafata igihe cyo kunoza ibihangano byabo kubera kutamenya amategeko agenga umuziki.

Icyiciro cya mbere cy'abiga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo.
Icyiciro cya mbere cy’abiga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubashimira kubufasha bwanyu none nashakaga kubaza umuntu afite impano shaka kuyi improving a mwamufasha iki mwabonana gute?

Iradukunda chris yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka