Ishuri rikuru rya Kibogora ryemerewe gutangiza irindi shami

Inama y’abaminisitiri yateraniye tariki 10/10/2012 yemereye by’agateganyo ishuri rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic) gutangiza ishami ry’uburezi (Education), iry’ubucuruzi n’iterambere (Business and Development Studies), rikazajya ritanga impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Mu nama y’abaminisitiri yari yateranye tariki 31/08/2012, ishuri rikuru rya Kibogora ryari ryemerewe mu buryo bwa burundu gutanga inyigisho mu byerekeranye n’ubuforomo n’ububyaza, rikajya ritanga impamyabushobozi z’ikiciro cya mbere cya kaminuza (A1) gusa.

Zimwe mu nyubako z'ishuri rikuru rya Kibogora.
Zimwe mu nyubako z’ishuri rikuru rya Kibogora.

Icyo gihe uwari umuyobozi w’ihuriro ry’ababyeyi b’abametodisiti libure baharanira iterambere ry’uburezi (APMLPE), ari naryo ryashinze iri shuri rikuru, Dr Nsabimana Damien, yari yadutangarije ko bakiganira n’inzego zitandukanye zirebwa n’uburezi by’umwihariko minisitiri w’uburezi, ngo baganire kuri iki kibazo cyo kuba baremerewe gutangiza ishami ry’ubuzima gusa.

Aya masomo iri shuri ryemerewe gutanga mu buryo bw’agateganyo aje yiyongera ku Iyobokamana ndetse n’ubuforomo n’ububyaza bimaze iminsi bitangiye kwigishwa.

Iyi nama kandi yemeje iteka rya minisitiri ryemerera Ishuri Rikuru ry’Amahoteri n’Ubukerarugendo (Rwanda Tourism College) gutanga impamyabumenyi mu Ikoranabuhanga; Itangazabumenyi n’Ubucuruzi (Business Information Technology).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Turabasuhuza umwaka 2019-2020 haribwo umunyeshuri yabagitangiye kumwaka nangahe hamwe no kwiyandikisha nimba ataribanga?

James yanditse ku itariki ya: 1-01-2020  →  Musubize

Amahoro NCUTI BAKUNZI BA KIBOGORA POLYTECNIC
IGISUBIZO CYABANYARWANDA MUREKE DUFATANYE KUZIRIKANA UYU MUGISHA RUREMA YATWIHEREYE TUBUNGABUNGA UBUSUGIRE BWA KP YACU TUNAYIGEZA KURE KDI HEZA DUKORESHEJE UBUMENYI TUHAKURA
MURAKOZE
(UZABAKIRIHO Ladislas Level1 Theology).

Ladislas yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

KP NZIZA GISUBIZO CYA NYAMASHEKE NDETSE NURWANDA MURI RUSANGE TURAGUKUNDA NKABO WIBARUTSE KUKO UDUHA UBUMENYI BUTUMA TWA MAMARA ,YAMANA NA WAMUCO BIGERETSEHO KWIGACYANE MUDUTOZA BIRIGUTUMA TUGERA KUNTEGO TWIYEMEJE NIMUKOMEREZE AHO RWOSE BAYOBOZI BEZA BYUMWIHARIKO DAF (NDIKUMANA JOSEPH) UMUTIMA MWIZA NINAMAZANYU ZIRATWUBAKA RWOSE NDABASHIMIYE CYANEE!!

NTIRENGANYA Francois yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

Nibwo Ntekereje Kuza Kwiga, Nonese Bafatira Kumanota Angahe? Bishyura Angahe? Kwiyandikisha Angahe?

Nibahore M.Louise yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

nibyiza kuba twaramenye iyo kaminuza yanyu,none twifuzaga kuza kuhiga ariko application form ntabwo isobanutse neza.

william muhire yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Mwiriwe siwoe wenyine twaridukeneye kumenya nadayschoolbiga,byababyiza batubwiye;murakoze tubashimiye ubufasha bwanyuma yokubona icyifuzo cyacu.my number07807292333

NTAKIRUTIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Nyuma y’uko nkimara kumenya iri shuli rya Kibogola polytechnic, nemeye kuva muntara y’iburasirazuba nkasiga za INATEK n’izindi kaminuza ntarondora ziboneka muburasirazuba cyane ko hari n’izitanga MASTERS DEGREE ndetse na za PHD, nkasiga izo muzi ziboneka hagati ya Kigali na Nyamasheke, nkahitamo Kibogola polytechnic. Ibi byambereye umutwaro utoroshye, kuko uwo ari we wese ambaza impamvu. Gusa ngo akeza karigura, nikoko niyemeje kuha, a kubera ireme ry’ubumenyi n’uburezi bibibtseho. Gusa icyo nabasaba ni uko bashaka uburyo bwo kwita kubanyeshuri babagana baturutse mumihanda ya kure. Ibi mbisabye kubera ko hari igihe usanga wiga nko muri Holidays program nyuma bagashyira amasomo muri weekend, kdi usabwa gukorssha tike ihagije nk’ibihumbi birenga cumi na bine nko kuva aho nkorera mu karere ka Kirehe. Tubashimira by’iteka kdi ibyiza mutugenera. Sinasoza ntashimiye zimwe munzego z’ubuyobozi cyane n’abakozi muri rusange nka Josuel Michel (umunyamurava) Justin, ushinzwe itangaza makuru n’abandi.

salomon yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

NI BYIZA CYANE KUBA DUFITE ISHURI RIKURU MU KARERE KACU KA NYAMASHEKE TURASHIMIRA MINISITERI Y’UBUREZI BYUMWIHARIKO NA BAFATANYA BIKORWA BOSE BA KIBOGORA POLYTECHNIC.

LOVELY CYPRIEN yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

kibogora, komeza utere imbere abana bawe ntitwakwibagiwe
aho tuba mumahanga.

bona yanditse ku itariki ya: 10-04-2013  →  Musubize

N UBWO ITANGIYE,KDI YARIJE IKENEWE BAMWE MUBANYESHURI BA HIGA BATA NGIYE GUSEZE NGO KU BERA UKUNTU BAKANIRWA MUBIZAIMINI NGO BARAGUSAKA KUGEZA NO KUBINTU WA MBARIYEHO NGO ICYO BASIGAJE KUZANA NIZABWA ZA POLIS ZISAKA ABANTU......

emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-03-2013  →  Musubize

kuri nge rero,nashimye kuba iyi kaminuza itangiye,kuko bizatuma akarere kacu karushaho kuva mu bwigunge,wenda icyo mbona kitoroshye cg se nk’imbogamizi ni imiterere y’aho inyubako ziherereye ni mu muhanda pe,gusa ushobora gusanga plus tard wenda bazimukira ahandi ,naho ibindi byo nta kibazo rwose

yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka