Ishuri Rikuru PIASS ryafunguye ku mugaragaro ishami ryaryo rya Rubengera

Ishuri Rikuru rya PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences), risanganywe icyicaro i Butare mu Karere ka Huye, ryaguriye amarembo mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryafunguye ku mugaragaro Ishami ryaryo rya Rubengera mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 11 Ukwakira 2014.

Ishami rya Rubengera ryatangiye ku wa 14 Gicurasi 2014 bakimara kubona icyangombwa cya Minisiteri y’Uburezi. Kuri ubu ngo rihafite abanyeshuri babarirwa mu ijana biga ibijyanye n’uburezi (gutegura no kuyobora ibigo by’amashuri, ubucuruzi, amateka n’ubumenyi bw’isi, ubumenyi bw’isi n’imibare ndetse n’Ikinyarwanda n’Icyongereza) ariko ngo bakaba bateganya no kuhafungura andi mashimi nk’ayo bafite i Huye.

Ku cyicaro cya PIASS i Huye hari amashami icyenda harimo irijyanye n’iyobokamana bita Theologie, Amajyambere y’Icyaro, Guharanira Amahoro n’Iterambere ndetse n’ishami ry’uburezi ririmo ibijyanye no gutegura no kuyobora ibigo by’amashuri, ubucuruzi, amateka n’ubumenyi bw’isi, ubumenyi bw’isi n’imibare ndetse n’Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Vice Chancellor wa PIASS, Benoit Girardin, ubuyobozi bw'amadini n'ubuyobozi bwite bwa Leta bafungura ku mugaragaro Ishami rya PIASS Rubengera.
Vice Chancellor wa PIASS, Benoit Girardin, ubuyobozi bw’amadini n’ubuyobozi bwite bwa Leta bafungura ku mugaragaro Ishami rya PIASS Rubengera.

PIASS ifite ibyangombwa biyemerera gukora nka rimwe mu mashuri makuru yemewe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ikaba yarashyizweho hakurikijwe itegeko No 06/2012 ryo ku wa 17 Kanama 2012 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku madini ribona guhabwa izina rya PIASS (Protestant Institute of Social Sciences) mu gihe ubundi ryitwa Faculté de Theologie.

Mu gihe uyu mwaka PIASS ari ubwa mbere isohoye abanyeshuri mu masomo yandi atari Theologie, Umukozi wa PIASS ushinzwe ibijyanye n’ireme ry’uburezi, Uwimbabazi Pennine, na we yemeza ko abanyeshuri babo basohoka bashoboye guhanga ku isoko ry’umurimo.

Ibi ngo bigaturuka ku kuba ibyo babigisha babafasha no kubona ibigo byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga babishyiriramo mu bikorwa bimenyereza umwuga dore ko ngo bakora umwitozo nk’uwo wo kwimenyereza bari mu mwaka wa kabiri bakongera bageze mu mwaka wa kane. Uwimbabazi akaba ahamya ko ababarirwa muri 98% barangije muri PIASS uyu mwaka ubu ngo bafite akazi.

Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo muri PIASS i Huye na bo bari baje mu muhango wo gutangiza Ishami rya Rubengera bemeza ko inyigisho bahakuye zabagejeje kuri byinshi haba kuri bo ubwabo ndetse no mu kazi bakora.

Banasuye ibyumba by'amashuri ndetse n'icyumba cy'ikoranabuhanga. Abanyeshuri bazajya bashobora no gusoma ibitabo bya Kaminuza zitandukanye bakoresheje ikoranabuhanga.
Banasuye ibyumba by’amashuri ndetse n’icyumba cy’ikoranabuhanga. Abanyeshuri bazajya bashobora no gusoma ibitabo bya Kaminuza zitandukanye bakoresheje ikoranabuhanga.

Mukagashugi Marie Chantal, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza mu Karere ka Huye, akaba yarize muri iryo shuri rikuru agira ati “Ubumenyi nahakuye bwatumye menya uko nitwara n’uko mfata abandi barimu n’abanyeshuri none mu myaka namaze muri PIASS ikigo nyobora cyagiye gitera intambwe ku buryo mu bizamini bishize ari cyo cyabaye icya mbere mu Karere ka Huye.”

Mukagashugi akomeza avuga ko byamufashije kwigirira icyize kandi ko uretse no kunoza imikorere nk’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ngo no ku isoko ry’umurimo ngo azitwara neza mu gihe azaba akeneye guhindura akazi. Yagize ati “Ubu numva nta kizamini nakora kijyanye n’ibyo nize ngo kitsinde”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simba Dativa, yashimiye iri shuri rikuru kuba ryatangije ishami ryaryo mu Ntara y’Uburengerazuba, by’umwihariko mu Karere ka Karongi.

Ibi ngo bibereka ko bitaye cyane ku buzima bw’abaturage haba muri roho ndetse no ku mubiri. Avuga ko iterambere ry’umuturage rigomba guhera mu mutwe, mu mitekerereze, mu myumvire no mu mikorere.

Agira ati “Iyo rero ubumenyi umuturage abufite no gutekereza kure abasha kubigeraho. Iyo abigezeho nta gushidikanya ko n’umuntu w’imbere, roho cyangwa se umwuka, na we ashobora guhinduka uwo muntu w’inyuma ari we ubigizemo uruhare”.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, ashimira PIASS kuba yatangije ishami mu karere kabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, ashimira PIASS kuba yatangije ishami mu karere kabo.

Ishuri rikuru rya PIASS ryashinzwe n’amatorero ya gikisito atanu yo mu Rwanda harimo EPR, EAR, Amamethodiste, amatorero y’Ababatisita ndetse n’amatorero y’Abapentekote mu myaka y’1970 aho ryigishaga ibijyanye n’iyogezabutumwa cyangwa Theologie.

Muri 2012 ni bwo ryagutse ryigisha n’ibindi ribona guhabwa izina rya PIASS (Protestant Institute of Social Sciences) mu gihe ubundi ryitwa Faculté de Theologie.
Mu Karere ka Karongi, kuri ubu rikaba rikorera mu TTC Rubengera ariko akarere ngo kabemereye ikibanza ku buryo bateganya kubaka vuba inyubako zabo bwite bazajya bakoreramo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ni byiza ariko muzatekereze no kuba mwazana mo ishami ry’ikoranabuhabga kuko rirakenewe I iburengerazuba,dukenera kuryiga,tugacika intege kubera aho riherereye Ari kure yacu.

Vestine yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

Tubashimiye umuhati mwiza mwagize wo kudutekerezaho.
Ndi umuprotestant w’UMWANGLICANE :BYUMBA DIOCESE,BUSHARA PARISH
Ndifuza kuza kwiga muri PIASS none nagirango mumbwire ibisabwa
ikindi nuko nize ACCOUNTANCY nkaba mfite A2 Acc na Aggregate44 in2011

Tel:0784200630/07287388856
e-mail:hakoretienne48@gmail

HAKORIMANA ETIENNE yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

mwatubwira amafaranga y’ishuri harimo nayo kwiyandikisha. murakoze

gaspard yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

mwatubwira amafaranga y,ishuri harimo nayo kwiyandikisha. murakoze

gaspard yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Turabashimira uko mutuzanira amashuri hafi,dukeneye no kumenya ibiciro uko bihagaze.

DUSENGIMANA J Pierre yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka