ISPG yahaye impamyabumenyi abayirangijemo 260 ibasaba kuba umusemburo w’iterambere

Abanyeshuri 260 barangije mu mashami atandukanye bigaga mu ishuri rikuru rya ISPG (Institut Superieur Pédagogique de Gitwe) mu karere ka Ruhango, bashyikirijwe impamyabumenyi kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2014, maze basabwa kwitwara neza mu buzima bundi bagiyemo, bibuka ko Abanyarwanda babategereje kugirango bababere umusemburo w’iterambere.

Ni ku nshuro ya kabiri ishuri rikuru rya ISPG ritanga impamyabumenyi ku banyesuri barirangijemo, ku nshuro ya mbere zikaba zaratanzwe tariki 01/08/2013.

Bamwe mu banyeshuri barangije mu ishuri rikuru rya ISPG bahawe impamyabumenyi.
Bamwe mu banyeshuri barangije mu ishuri rikuru rya ISPG bahawe impamyabumenyi.

Urayeneza Gerald uhagarariye ISPG imbere y’amategeko, yabwiye abanyeshuri barangije ko bakwiye kugenda bagashyira mu ngiro ibyo bize, bagaharanira gutanga imirimo, aho gutegereza abazayibaha. Ati “abanyarwanda barabategereje, nimwe muzababera umusemburo w’iterambere”.

Aba banyeshuri barangije mu ishami rya Computer Science, Nursing Science ndetse na Bio-Medical Sience iryo shuri rifite bishimiye ubumenyi bahawe n’iki kigo, bizeza ko butazasigara aha, ahubwo ngo bagiye kubukoresha biteza imbere ndetse buzanagirire Abanyarwanda bose akamaro.

Abarangije muri ISPG bari mu birori byo gusoza amashuri yabo.
Abarangije muri ISPG bari mu birori byo gusoza amashuri yabo.

Mpamyarukundo Eduard urangije mu ishami rya Bio-medical science, yavuze ko ubuzima bagiye kujyamo hanze butandukanye n’ubwo babagamo, ariko ngo biriteguye haba mu gushaka akazi cyangwa kugahanga, kuko ubumenyi bwose babufite.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Akanashenge Jovin wari uhagagariye minisiteri y’uburezi, yagarutse ku bibazo yagiye agaragarizwa n’ubuyobozi bw’iri ishuri ndetse n’abanyeshuri, birimo kutagira imihanda, amazi meza, akaba yabasabye ko hakwiye kubaho ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere.

Bamwe mu bayobozi ba ISPG n'abashyitsi bari bitabiriye uyu muhango ubaye ku nshuro ya kabiri.
Bamwe mu bayobozi ba ISPG n’abashyitsi bari bitabiriye uyu muhango ubaye ku nshuro ya kabiri.

Yagize ati “yego turagenda tubivuge, ariko namwe ntimukwiye kwicira, mufatanye n’akarere kabishyire mu mihigo. Mwe muravuga amazi, muzi ikibazo cy’amazi kiri Kigali? Nkamwe murangije amashuri mukwiye kwicara mugatekereza kure, mugakora imishinga yakemura ibyo byose.
None se muragirango iyo bavuze guhanga udushya baba bavuga iki?”

Ni kenshi abagenzi bagana iri shuri ndetse n’ibitaro bya Gitwe, bagaragaza ko babangamirwa cyane n’umuhanda uturuka mu mujyi wa Ruhango, werekeza aha Gitwe, kuko nko mu bihe by’imvura abahagana akenshi basubika ingendo.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka