INILAK igiye gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Ishuri rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) ryiteguye gutangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo n’ibaruramutungo (Master of Business Administration) bitarenze Ukwakira 2012.

Muri Nzeli uyu mwaka kandi INILAK izatangiza ishami rishya ryigisha ibyo kwita no kubungabunga ibidukikije (Faculty of Environmental Studies), izaba ifite udushami twa “Environmental Management and Conservation” na Emergency and Disaster Management”.

Abanyeshuri baziga muri ayo mashami bazashobora kubona ubumenyi ngiro buhagije mu byo biga; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, Richard Niyonkuru, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 20/07/2012.

INILAK yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kaminuza yo mu Bushinwa “Xinjiang Institute of Ecology and Geography - XIEG” ishamikiye ku kigo “Chinese Academy of Scinces - CAS” muri Kamena 2012.

Mu byo ayo masezerano yagenaga harimo ko INILAK izafashwa kubaka laboratwari y’icyitegererezo muri aka karere (Full GIS laboratory), bityo gukora ubushakashatsi mu bijysnye n’ibidukikije bikazoroha cyane.

Zimwe mu nyubako za INILAK.
Zimwe mu nyubako za INILAK.

Ayo masezerano y’ubufatanye n’ishuri ryo mu Bushinwa anagena ko INILAK izahabwa inkunga mu gutangiza “Master of Environmental Studies” mu minsi iri imbere binyuze muri gahunda yo guhererekanya abarimu hagati y’ibigo byombi.

Dr Bideri Ishuheri Nyamulinda ushinzwe gahunda y’amasomo ya Master’s Programme muri INILAK yasobanuye ko gutangiza aya masomo biri mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda bakora ingendo bajya kuyiga mu bihugu bidukikije, kuko usanga biba bibagoye kandi na hano bashobora kuyiga.

Ibi ngo bizatuma Abanyarwanda ubu biga mu mashuri makuru muri aka karere boroherezwa gukomereza amasomo y’abo muri INILAK (credts transfer) igihe amasomo azaba atangiye.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

inilak yego koko iri kwiyubaka ariko ni gerageze irebe ni nyungu zabanyeshuri bayigana gukunda amafaranga burya si cyo cyi ngezi 2/3 iyo umuntu ayishyuye ntabayemerewe gukora exam ni aba fake sasa

nshimiyimana sudi yanditse ku itariki ya: 6-10-2013  →  Musubize

1. INILAK nikomeze gutanga contribution ku iterambere ry’Igihugu cyacu ariko dukeneye good quality of product on labour market competition.
2. NUR-Butare (National University), Masters programs nayo iracyabura abarimu bajyanye n’igihe. English as a academic language, nabigisha ubwobo urimi n’ikibazo kdi ba Professors, PhDs. Birababaje
2. ULK, INILAK, Mount Kenya, SFB, etc ngaho dutegereje Products zanyu!!!!!

yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

INILAK igiye gutangiza icyiciro cya 3 mukuroga???? ahubwo aho bayambuye operating license ngo yere kugumya kuroga abanyarwanda, igiye noneho kubaroga no kurwego rwo hejuru? HEC, REB na MINEDUC bakwiye gukurikirana ibibazo byireme ryuburozi rimaze kugaragara cyane muri za Kaminuza zo mu Rwanda.

koko yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

wow!INILAK komeza utere imbere!!!

wow! yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka