Huye: Ubukene buri mu bituma batitabira amasomo y’imyuga bashyiriweho

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye rwafashijwe kwiga imyuga itandukanye ntiruyitabira nk’uko bikwiye, ibi ariko ngo bitewe n’uko baba bagiye gushaka amaramuko dore ko ngo abenshi ari imfubyi zirera.

Ubwo twasuraga atelier y’ububaji n’isudira ziherereye ahitwa mu Irango mu murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye, mu bantu umunani basanzwe biga umwuga w’ububaji twasanze umwe wenyine ari we witabiriye. Ku bantu batanu biga gusudira ho hari hitabiriye umwe gusa.

Nkuriyingoma Joseph wiga ububaji na Uriho Ernest wiga gusudira bagerageza kwitabira aya masomo, bavuga ko babitezeho amahirwe yo guhindura ubuzima bwabo binyuze mu myuga bazaba baramenye gukora maze bakiteza imbere.

Aba bitabira kimwe n’ababigisha bavuga ko abasiba ahanini baba bagiye gushaka imibereho ku bundi buryo dore ko ngo bamwe baba bafite ubuzima butoroshye ku buryo kwirirwa mu masomo umunsi ukarangira ntacyo binjije bibakomerera cyane.

Amasomo yitabirwa na bake kuko abandi baba bagiye gushaka ikibatunga.
Amasomo yitabirwa na bake kuko abandi baba bagiye gushaka ikibatunga.

Nkuriyingoma ati “Nyine hari nk’ubona ikiraka kandi afite ibibazo agomba gukemura bigomba amafaranga, akaba atacyitesha, bigatuma atiga buri gihe uko bikwiye”.

Nduwayezu Jean Marie Vianney ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mukura ari nawe wohereje uru rubyiruko aho rugomba kwigira imyuga nawe avuga ko ikibazo cy’ubwitabire bucye bwabo akizi.

Avuga ko mu gihe bahitagamo abazajya kwiga iyi myuga bahereye ku batishoboye akaba ari yo mpamvu basiba kubera ikibazo cyo gushaka amaramuko.

Akomeza avuga ko basabye bababigisha ko bazakomeza kubigisha kuko ngo amezi atatu aba bantu bagombaga kwiga adahagije ngo babe bungutse ubumenyi buhagije bwazatuma babasha kubyaza umusaruro ibikoresho bateganya kuzabaha ku nkunga ya ministeri y’ubucuruzi ari nayo ibarihira aya masomo.

Ati “Tubohereza twahereye ku bana b’imfubyi zibana, ndetse iki gitekerezo twakibafashijeho tubabwira ko bashobora kujya biga, bakananyuzamo bagakomeza kujya gushaka uturimo tubaha mafaranga abatunga nk’uko bisanzwe.

Biri no mu byatumye dusaba ababigisha ko babongerera igihe cyo kwiga kugirango abo batiga neza nabo bazagere igihe bamenye neza ibyo biga”.

Amafaranga arihirwa buri muntu muri aba biga imyuga ni 10000, mu mezi atatu bakaba bararihiwe 30000.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka