Gufatira abakobwa ku manota make ngo biterwa n’ubwinshi bw’imyanya y’abakobwa mu bigo

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ubwo batangazaga inota fatizo ryagendeweho mu gutuma abana bajya mu mashuri yisumbuye no gukomeza mu mwaka wa kane, bagaragaje ko inota fatizo ku bakobwa, riri hasi y’inota fatizo ku bahungu.

Dr. Emmanuel Muvunyi umuyobozi wa REB wungirije ushinzwe ibizamini bya Leta yavuze ko abakobwa bafatirwa ku manota yo hasi, bitewe n’uko hari ibigo byakira abakobwa gusa, kandi bikaba biba bikeneye ababyigamo benshi.

Mu kugena inota fatizo ryashingiweho mu guhabwa imyanya muri uyu mwaka w’amashuri wa 2015, abakobwa bafatiwe ku manota 21 (aggregate) mu bizamini byemerera abanyeshuri barangije amashuri abanza kujya mu yisumbuye, abahungu bafatirwa ku manota 18. Mu mashuri y’icyiciro rusange, abakobwa bafatiwe ku inota fatizo rya 51 mu gihe abahungu bafatiwe kuri 45.

Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kubaza uko amanota yiswe aggregate yakozwe ariko nta gisubizo gifatika yabashije gukura muri REB.

Dr Muvunyi Emmanuel, Umuyobozi wungirije wa REB ushinzwe ibizami.
Dr Muvunyi Emmanuel, Umuyobozi wungirije wa REB ushinzwe ibizami.

Nubwo bimeze bityo ariko, abahungu bazajya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ni 16529, mu gihe abakobwa bafatiwe ku inota ryo hasi ari 16191. Mu mashuri abanza, abahungu bemerewe kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ni 5598 mu gihe bashiki babo ari 5979.

Abanyeshuri barangije amashuri atatu yisumbuye ibizwi nk’icyiciro rusange (O level) batsinze ku kigero cya 86,57%, naho mu mashuri abanza batsinda ku kigero cya 84,5%; nk’uko byasobanuwe na Dr Muvunyi Emmanuel, umuyobozi wa REB wungirije ushinzwe ibizamini bya Leta, mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 20/01/2015.

Dr Muvunyi yanatangaje kandi ko kubaha ibigo bashingira ku manota babonye, ndetse bakanashingira ku myanya iri mu bigo basabye kwigaho.

Aragira ati “Mu gutanga ibigo tureba amanota buri wese yagize, n’ubwo haba hari ibyiciro, iyo ikigo runaka cyasabwe na benshi tubanza kureba amanota ya buri wese ndetse tukareba ko yasabye icyo kigo, ufite amanota menshi ni we uba ufite amahirwe.”

Abayobozi ba Mineduc n'aba REB batangariza inota fatizo bagendeyeho baha abanyeshuri ibigo.
Abayobozi ba Mineduc n’aba REB batangariza inota fatizo bagendeyeho baha abanyeshuri ibigo.

Dr Muvunyi kandi yavuze ko abanyeshuri bose bahawe amabaruwa arimo ibigo bazajya kwigaho, abarangije icyiciro rusange bakaba bayasanga ku mirenge batuyeho mu gihe abarangije amashuri abanza bayasanga ku bigo bigagaho.

Gahunda yo kugeza abanyeshuri ku mashuri boherejweho

Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ko abanyeshuri bazatangira amasomo ku itariki ya 26 Mutarama 2015 ariko ko kugera ku ishuri bigomba gukorwa mbere kandi hakagenderwa kuri gahunda yumvikanyweho.

Imodoka zifasha abanyeshuri kugera ku bigo bigaho zizatangira kubatwara kuwa gatanu tariki 23 Mutarama, aho kuri uwo munsi hazasubira ku ishuri abanyeshuri bo mu turere twa Nyanza, Nyamagabe, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, hakanagenda abanyeshuri bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abo mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali.

Tariki 24 Mutarama, hazasubira ku ishuri abanyeshuri bo mu turere twa Gisagara, Kamonyi, Nyaruguru na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse hazasubira ku ishuri abo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku cyumweru tariki 25 Mutarama, abanyeshuri bo mu Ntara y’Uburasirazuba n’Amajyaruguru bose ni bwo bazasubira ku ishuri.

Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kuzaherekeza abana babo aho bategera imodoka kandi bakabagurira amatike kare, ngo kuko byagaragaye ko hari ubwo bakererwa imodoka zikaba nkeya.

Ikindi ngo ni uko abatwara ibinyabiziga bagomba kwitonda muri iyi minsi bitewe n’uko abanyeshuri baba ari benshi.

Abanyeshuri ngo basabwa kandi kuzagenda bambaye imyenda y’ishuri ku bazajya mu bigo bari basanzwe bigaho, abazaba bajya mu mwaka wa mbere no mu mwaka wa kane ku bigo batari basanzwe bigaho basabwa kwitwaza amabaruwa bandikiwe y’aho baziga.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Rwose Abanyeshuri Bo Muri O Level B’abahungu Mwarabahohoteye, Kuko Abakobwa Batwirataho,dukora Ibizamini Bimwe Maze Tukabarusha Amanota Ariko Bo Bakadusiga Bakagenda,ahaaaaa!!! Ndumiwe.

DUSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

birababaje kubona watsinz nez ukabura ibaruwa ikujyana ku kigo kandi watsinz hanyuma bajya kuguha ikigo bakoresheje message bakaguha ikigo utigeze usaba ndetse bakaguha option utasabye kandi witwa ngo watsinze ku buryo bushimishije.

Wilson yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

Mudusobanurire Neza Aha Iyo Muvuze Ngo"le23/1/2015 Hazasubira Ku Ishuli Abanyeshuli Bo Mu turere Twa Rusizi Na Nyamasheke,n’ahandi Hatandukanye Muba Muvuga Ababiga Aho Hantu Cyangwa Ni Abahavuka?"murakoze.

Charles yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

abakobwa bakomeze babyaze aya mahirwe bafite akamaro maze bazibe icyuho cy’uko bari barahejejwe inyuma kuva cyera muri byose

ruti yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

ni byiza ni bashiki bacu kuko hari igihe cyashize kinini batabona uburezi buhagije

Laurent yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka