Gisagara: Abiga imyuga berekanye ko bahawe ubushobozi bakora ibirenzeho

Abanyeshuri biga imyuga mu kigo cy’Amashuli kitiriwe Mutagatifu Kizito, giherereye mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, berekanye ubuhanga bw’ibyo bashoboye gukora mu myuga banagaragaza ingorane bagira zibabuza gukora ibirenzeho.

Ibi babyerekanye kuri uyu wa Kane ubwo basurwaga n’itsinda ry’abadepite bagera kuri bane bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco na siporo, bayobowe na Depite Venerande Nyirahirwa.

Abanyeshuri bo muri iki kigo bakoze ibikorwa bitandukanye bivuye mu bumenyi bahawe, birimo za moteurs zitanga ingufu z’amashanyarazi, Alarm izi zikoreshwa ku mazu mu rwego rwo kwirinda abajura, transformateurs, gukora website n’ibindi byinshi.

Umuyobozi w’iki kigo Frere Alexandre RUSTINDINTWARANE umuyobozi w’iri shuri, avuga ko bagerageza gufasha abana uko bashoboye kugirango nabo babashe kubona ubumenyi bukwiye, anongeraho ko babwiriza abana kwiga cyane kandi kenshi kuko aricyo kibazana.

Yagize ati “Nta bundi buryo dukoresha budasanzwe, gusa tugerageza kubahafi y’abanyeshuri cyane, tukababwiriza kwiga kandi tukanabashakira abarimu bashoboye koko kubaha ubumenyi bubazana ku mashuri”.

Bimwe mu byo babamurikiye bakoze birimo za moteri zitanga ingufu z’amashanyarazi, ibikoresho bikoreshwa ku mazu mu rwego rwo kwirinda abajura, ibikoresho bibyara amashanyarazi n’ibindi birimo kubaka imbuga za internet.

Aba bayobozi bagendereye iri shuri bashimye kandi batangazwa cyane n’ubumenyi aba bana bafite, banabashishikariza gukomeza kugira ishyaka n’umurava mu byo bigishwa, n’uko Depite Veneranda yabitangaje.

Yagize ati: “Mu mashuri yandi twari tumaze kugeramo ntaho twabonye ubuhanga nk’ubwo tubonye aha, ni ibyo gushimwa cyane kandi tukanabasaba ko mwakomeza gutera intambwe kuko muri mu nzira nzima”.

Aba banyeshuri ariko bavuze ko n’ubwo babasha kugera kuri ibi, bagifite ibindi bibazo bitandukanye, birimo umubare mucye w’ibikoresho by’ishuri dore ko amashuri y’imyuga akenera ibikoresho byinshi kandi bihenze nka za mudasobwa n’ibitabo.

Ikindi bagaragaje ni uko ubumenyi bafite buhera mu kigo cyabo ntihagire ahandi bumenyekana, bifuza ko hakongerwa ibikoresho hakajya hanakoreshwa amarushanwa mu bigo by’imyuga cyangwa bakanatumirwa mu mamurikagurisha.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka