Gisagara: Ababyeyi barasabwa kuganiriza abana mu rwego rwo kubarinda ibishuko
Umushumba wa Diocese Gatolika ya Butare na Gikongoro, Musenyeri Phillipe Rukamba, arasaba ababyeyi kuganira no kuba hafi y’abana babo kuko iyo bataganirijwe ariho bahura n’ibishuko binyuranye bishobora no kubangiriza ubuzima.
Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho tariki 31/08/2014 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 ishuli ry’urwunge rw’amashuli rwitiriwe mutagatifu Philipe Neri rimaze rishinzwe; maze ashimangira ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu burere bwabo ku girango abana bazabe abana bazigirire akamaro banakagirire igihugu.
Aha uyu mushumba niho yaboneyeho asaba ababyeyi kujya bigisha banaganiriza abana babo mu rwego rwo kubarinda ibishuko bitandukanye bashobora guhura nabyo, birimo gutwara inda kandi nabo ari abana bagikeneye kurerwa.
Ati « Nimwibaze umwana w’imyaka 14 wabyaye, ni umwana uba wabyaye undi, aha abantu bakwiye kwibaza bati turi mu biki ? Ababyeyi bitinya nibaganirize abana bababwire uko umuntu abaho babagire inama z’uko bakwifata bizabaringa ibibi byinshi ».
Bamwe mu bize muri iri shuli mu myaka 25 ishize iki kigo gishinzwe, bavuga ko uburere, ikinyabupfura , ubwenge n’umurava bahavanye aribyo bituma bageze aho bari mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Odette Mukandanga watangiranye n’iki kigo ubwo cyashingwaga mu mwaka wa 1987 avuga ko kuba yumva hari aho yigejeje yiteza imbere anakorera igihugu, abikesha ubumenyi yavomye muri iki kigo.
Ibi bikaba ari nayo mpamvu we na bagenzi be bishyize hamwe nk’abahize kugirango bakomeze batere inkunga ihereye ku bitekerezo hagamijwe gushyigikira ireme ry’uburezi.
Ati « Iki kigo cyaratureze koko kiduha uburere bwiza bwaduherekeje mu buzima bwacu, uyu munsi turashima, twishyize hamwe rero nk’abahaherewe uburere tukaba twiyemeje kuzakomeza gutanga inkunga yacu ihereye ku bitekerezo kugirango uburezi burusheho kuzamuka ».
Ubuyobozi bw’iki kigo bushimira ababyeyi bakirereramo ubufatanye mu burezi butangwa ku abana bahiga, ndetse bunasaba gukomeza ubu bufatanye mu kurerera igihugu.
Iri shuri ryashinzwe mu mwaka wa 1987 ryakagombye kuba ryizihiza isabukuru y’imyaka 27 ariko ririzihiza 25 kubera ko hari igihe ryagiye rihura n’ibibazo rigahagarika amasomo icyo gihe bakakibarira imyaka ibiri.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|